Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Musha, mu Karere ka Rwamagana, ukekwaho kwica umugore we wari ufite imyaka 26 y'amavuko, nyuma akamuzingira mu mufuka akamujugunya mu Kiyaga cya Muhazi.
Iby’uru rupfu byamenyekanye ku wa Gatatu, tariki ya 05 Kanama 2026, nyuma y’uko umurambo w’uyu mugore wabonetse mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, mu Mudugudu wa Bwiza, mu Kagari ka Nyabisindu, mu Murenge wa Musha.
Uwo mugore wari umaze kubyara abana babiri, yaburiwe irengero kuva ku wa 25 Nyakanga 2026. Nyuma y’iminsi itanu, ku wa 30 Nyakanga, umugabo we yagiye muri RIB gutanga amakuru ko umugore we yaburiwe irengero, nyuma y’igitutu cy’umuryango wa nyakwigendera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Karahamuheto Claudios, yavuze ko abaturage ari bo babamenyesheje ko babonye umurambo mu Kiyaga cya Muhazi, maze inzego zibishinzwe zihita zihagera kugira ngo zikore iperereza.
Yagize ati: “Tugezeyo twasanze ari umurambo uri mu mufuka. Twahamagaye umuryango wavugaga ko waburiye umuntu. Bahageze basanga ari umwana wabo. Bigaragara ko yishwe, agashyirwa mu mufuka ugafungwa neza, hanyuma akajugunywa mu kiyaga.”
Karahamuheto yavuze ko ibimenyetso bya mbere byatumye umugabo wa nyakwigendera akekwaho iki cyaha, cyane cyane ko yatanze amakuru yo kubura umugore we nyuma y’iminsi myinshi aburiwe irengero.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kwirinda amakimbirane mu miryango no kujya batanga amakuru ku gihe igihe hari ikibazo.
Kuri ubu, ukekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Musha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rw’uyu mugore.
Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts