• Amakuru / MU-RWANDA

 

Mu rwego rwo guha agaciro umurage wa nyakwigendera Senateri Mukabalisa Donatille, umuryango we watangaje ko amafaranga abantu bari kuzatanga bagura indabo zo kumuherekeza bayakusanya akazahabwa abarwayi batishoboye bavurirwa mu Bitaro by’Icyitegererezo bya Kanseri bya Butaro.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara, umuryango wabwiye inshuti, abo bakoranye n’abandi bose bifuza kumuherekeza, gutanga inkunga mu mafaranga yari kugura indabo.

Umuryango we watangaje ko icyo gikorwa kigamije gufasha abarwayi batishoboye no gukomeza ibikorwa by’urukundo n’ubumuntu byaranze ubuzima bwa nyakwigendera.

Ni igikorwa cyafashwe nk’ubutumwa bwo guhindura icyunamo kikavamo icyizere ku barwayi bakeneye ubufasha.

Senateri Mukabalisa, wanabaye Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu gihe cy’imyaka 11, yatabarutse ku wa 30 Nyakanga mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali.

Senateri Mukabalisa kandi, yari Perezida w’Ishyaka riharanira Kwishyira Ukizana kwa buri Munyarwanda (PL).

Biteganyijwe ko azashyingurwa kuri uyu wa Gatanu, tariki 7 Kanama 2026, naho umugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe ukaba uribube kuri uyu wa Kane tariki 6 Kanama 2026 guhera saa kumi n’ebyira kugeza saa yine z’ijoro.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments