Minisitiri
w'Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yakiriye mu biro bye Umuyobozi
Mukuru ushinzwe Umutekano rusange mu Bwami bwa Jordan, Maj. Gen. Obeidallah
Abedrabbuh Maaitah, wari kumwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (RNP),
CG Felix Namuhoranye, mu ruzinduko rw'ubupfura.
Uru
ruzinduko rwabaye umwanya wo kuganira ku buryo u Rwanda na Jordan byakomeza
gushimangira umubano usanzwe ubihuza, by'umwihariko mu rwego rw'umutekano
w'imbere mu gihugu.
Ibiganiro
byibanze ku kongerera imbaraga ubufatanye bumaze igihe hagati y'ibihugu byombi,
hagamijwe guhanahana ubumenyi n'ubunararibonye mu gukumira no kurwanya ibyaha,
guteza imbere umutekano rusange ndetse no kongerera ubushobozi inzego zishinzwe
kubungabunga umutekano.
Minisitiri
Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko u Rwanda ruha agaciro ubufatanye mpuzamahanga
mu rwego rw'umutekano, ashimangira ko gukorana n'ibindi bihugu ari ingenzi mu
guhangana n'ibibazo byambukiranya imipaka birimo iterabwoba, ibyaha bikorwa
hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi byaha byambukiranya imipaka.
Ku ruhande
rwe, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah yashimiye u Rwanda uburyo rukomeje
kubaka inzego z'umutekano zikora kinyamwuga kandi zishingiye ku bufatanye
n'abaturage. Yanagaragaje ubushake bwa Jordan bwo gukomeza gukorana n'u Rwanda
mu rwego rwo gusangira ubunararibonye no guteza imbere umutekano uhamye.
Mu biganiro
kandi yari yitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix
Namuhoranye, impande zombi zagarutse ku kamaro ko gukomeza guteza imbere
umubano usanzwe hagati y'inzego z'umutekano z'ibihugu byombi, hagamijwe
kurushaho kubaka ubushobozi no gukomeza guhangana n'ibibazo byugarije umutekano
ku rwego rw'akarere n'isi muri rusange.
U Rwanda na Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, harimo dipolomasi, umutekano n'ubufatanye mu kubaka ubushobozi bw'inzego zishinzwe kubungabunga amahoro n'umutekano. Ibiganiro nk'ibi bikomeza gushimangira ubushake bw'impande zombi bwo guteza imbere umutekano n'iterambere bifitiye inyungu abaturage b'ibihugu byombi.