• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yasabye ibihugu bya Afurika kongera ishoramari mu bikorwa remezo byubakwa kandi bikagenzurwa n'Abanyafurika ubwabo, avuga ko ari byo bizafasha umugabane kugera ku iterambere rirambye no kwigira.

Yabigarutseho ku wa Gatatu i Dar es Salaam mu nama rusange y'abanyamigabane ba Africa50 ndetse n'ihuriro Infra for Africa Forum, ryahuje abakuru b'ibihugu, abaminisitiri, ibigo by'imari, abikorera n'abashoramari bagamije gushaka uburyo bwo kongera ishoramari ryigenga mu mishinga y'ibikorwa remezo muri Afurika.

Mu ijambo rye, Samia Suluhu yavuze ko ibikorwa remezo birimo imihanda, ibyambu, gari ya moshi, ingufu n'itumanaho ari inkingi z'iterambere, bityo hakenewe imishinga ifite ireme, uburyo burambye bwo kuyitera inkunga no gukurura abashoramari.

Yagize ati: "Africa50 igaragaza ubushake bwa Afurika bwo gutera inkunga, kubaka no gutunga ejo hazaza hayo. Binyuze mu bufatanye no gushyira mu bikorwa neza gahunda zacu, dushobora kubaka Afurika ikomeye, ihatana kandi itera imbere."

Iyi nama y'iminsi ibiri yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti "A Decade of Impact: From Vision to Delivery", igamije gushaka ibisubizo byo kugabanya icyuho kiri mu ishoramari ry'ibikorwa remezo binyuze mu buryo bushya bwo gushaka amafaranga, kongerera imbaraga ibikorwa bihuza ibihugu no guteza imbere ubufatanye hagati ya Leta n'abikorera.

Perezida Samia yavuze kandi ko Tanzania ifite amahirwe menshi mu bukerarugendo no mu ishoramari, ashingiye ku buryo bwiza bwo gukora ubucuruzi, bityo ikaba yiteguye kurushaho gukorana na Africa50.

Yongeyeho ko gahunda z'iterambere ry'ibikorwa remezo muri Tanzania zishingiye ku cyerekezo cy’iterambere cya 2050, kigamije kwagura imihanda, ingufu, itumanaho n'ibindi bikorwa remezo bizafasha kuzamura ubukungu bw'igihugu mu gihe kirekire.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments