Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko ikomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya inzoga
zitujuje ubuziranenge mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.
Muri ibyo
bikorwa harimo no gukusanya ikinyabutabire cya ethanol zikorweshwa n’abenga izo
nzoga zitujuje ubuziranenge.
Polisi
yatangaje ko mu minsi ine ishize batangite iki gikorwa kuva ku wa 2 Kanama 2026
hamaze gufatwa litiro zirenga ibihumbi 470 z’ikinyabutabire cya ethanol
cyakoreshwaga mu gukora izo nzoga, aho bari kubimena kugira ngo kitazongera
gukoreshwa.
Ibi
byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, ku
wa 5 Kanama 2026, ubwo Polisi yatangizaga ku mugaragaro igikorwa cyo kumena
ethanol yafashwe mu bikorwa byo kuyikoresha mu nganda n’ahandi hakorerwaga
inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yavuze ko mu
Mujyi wa Kigali honyine hamaze kubarurwa litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol
zigomba kumenwa, ashimangira ko iki gikorwa kigamije gukumira ko cyakongera
gukoreshwa mu gukora inzoga zishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Yagize ati:
“Mu Mujyi wa Kigali turabarura litiro zirenga ibihumbi 470 za ethanol agomba
kumenwa kugira ngo atazongera kugira uruhare mu gukora inzoga zangiza ubuzima
bw’abaturage.”
Yakomeje
avuga ko izi nzoga ziteza ibibazo bikomeye by’umutekano, kuko abazinyoye
bakunze kugaragara mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa abandi, ndetse rimwe
na rimwe bikarangira habaye n’impfu.
Ikigo
cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) giherutse
guhagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol izwi nka neutral
spirit, ndetse gihagarika no kwakira ubusabe bushya bwo kuyitumiza, mu rwego
rwo kugabanya ikoreshwa ryayo mu bikorwa bitemewe.
Ethanol ni
yo alcohol iboneka mu binyobwa bisembuye ikaba ikorwa mu bihingwa bitandukanye
birimo imizabibu, bisheke, ibigori, amasaka ndetse ishobora kuboneka no mu
isukari n’ibindi ariko bigasaba ko ikorwa mu buryo bwitondewe kuko bisaba
byibura kuyicanira kugera hejuru ya dogere celesiyusi 80. Iyo bitageze kuri iki
gipimo ihita iba methanol.
Inzego
z’Ubuzima zatangaje ko mu mezi atandatu kuva muri Mutarama kugera muri
Nyakanga 2026, amavuriro atandukanye mu gihugu yakiriye abantu barenga
500 baje kwivuza kuko banyweye ku nzoga aho 50 bapfuye abasaga ibihumbi 11
babatswe n’inzoga mu gihe abarenga 100 bahumye burundu naho abana 20 bari ku
byuma biyungura amaraso.
Kubera
ubukana bw’iki kibazo, Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kurwanya
inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri gahunda irimo gukorwa, Rwanda FDA imaze
guhagarika inganda 136 zakoraga cyangwa zikwirakwizaga bene izi nzoga ndetse
yahagaritse amoko y’inzoga 52 atumizwa hanze .
Like This Post? Related Posts