Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego, yangije ku mugaragaro amakarito 1.313 y’inzoga zitujuje ubuziranenge, amacupa 3.179 y’izizwi cyane nk'“ibyuma”, ndetse na litiro 31.269 z’inzoga z’inkorano zizwi nk’igikwangari.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 05 Kanama 2026, kiri muri gahunda y’igihugu igamije gukura ku isoko no mu baturage ibinyobwa bitemewe, hagamijwe kurengera ubuzima bw’abaturage no gukumira ibyaha bifitanye isano n’ikoreshwa ryabyo.
Mu Karere ka Huye, hamwe mu hamenwe izi nzoga, iziganjemo ni izizwi nk’“ibyuma”, zikunze kuvugwaho guteza ingaruka zikomeye ku buzima no ku mutekano.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye bavuga ko banyuzwe n’iki gikorwa, bagaragaza ko izi nzoga zangije imiryango myinshi ndetse zigatera bamwe kwishora mu rugomo, ubujura n’ibindi byaha.
Uwimana Iréne yagize ati: “Izi nzoga z’ibyuma zangije urubyiruko n’imiryango myinshi. Kuba ziri kumenwa ni igikorwa twishimiye kuko kirengera ubuzima bwacu.”
Ku ruhande rw’abaganga, Nsabimana François, umuganga ukorera mu Bitaro bya Kabutare, yavuze ko inzoga z’inkorano zishobora kuba zirimo ibinyabutabire byica ubuzima, bikangiza umwijima, impyiko n’ubwonko, ndetse zimwe zikanateza urupfu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari inshingano ya buri wese.
Yagize ati: “Ibi binyobwa ni uburozi bwangiza ubuzima bw’abaturage, cyane cyane urubyiruko ari na rwo Rwanda rw’ejo. Bigira ingaruka ku mikorere y’ubwonko, bigatuma ababinywa batakaza ubushobozi bwo gutekereza neza, bikabashora mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibindi.”
Yakomeje asobanura ko izi nzoga zitangiza ubuzima bw’abazinywa gusa, ahubwo ko zinatera amakimbirane mu miryango, urugomo no kwiyongera kw’ibyaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kankesha Annonciata, yavuze ko gukumira ibinyobwa bitemewe bisaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage.
Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bantu babikora cyangwa babicuruza, kugira ngo ubuzima bw’abaturage burindwe kandi umutekano urusheho gukomera.
Iki gikorwa kiri mu ngamba z’u Rwanda zo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abaturage no gukomeza gushimangira umutekano mu gihugu.
Mu Ntara y'Amajyepfo hangijwe amakarito arenga 1.300 y’inzoga zitujuje ubuziranenge na litiro zisaga ibihumbi 31 z’igikwangari
Like This Post? Related Posts