• Amakuru / MU-RWANDA

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (RNP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umugaba w'Ingabo ushinzwe Umutekano Rusange (Collective Security) mu Ngabo z'Ubwami bwa Jordan, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah, hamwe n'intumwa ayoboye, zari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rwamaze iminsi ine.

Ibiganiro byabereye ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y'u Rwanda byagarutse ku buryo ibihugu byombi byakomeza gushimangira ubufatanye mu rwego rw'umutekano, binyuze mu guhanahana ubunararibonye, amahugurwa n'ubumenyi bw'umwuga hagati y'inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.

CG Felix Namuhoranye yashimye umubano usanzwe uhuza u Rwanda na Jordan, avuga ko ubufatanye hagati y'inzego z'umutekano z'ibihugu byombi bukomeje gutanga umusaruro mu kubaka ubushobozi bw'abashinzwe umutekano no guteza imbere umutekano rusange.

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rushyira imbere ubufatanye n'ibihugu by'inshuti mu rwego rwo guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka, iterabwoba, ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga n'ibindi bibazo bibangamira umutekano.

Ku ruhande rwe, Maj. Gen. Obeidallah Abedrabbuh Maaitah yashimangiye ko Jordan yiteguye gukomeza guteza imbere umubano n'u Rwanda, by'umwihariko hagati y'inzego z'umutekano, binyuze mu gusangira ubunararibonye, kongerera ubushobozi abakozi no gukomeza ubufatanye mu bikorwa bigamije kubungabunga amahoro n'umutekano.

Mu ruzinduko rwabo rwamaze iminsi ine mu Rwanda, intumwa za Jordan zanasuye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y'u Rwanda kugira ngo zirebere hamwe uburyo ikoresha ikoranabuhanga n'ubundi buryo bugezweho mu kubungabunga umutekano no gutanga serivisi nziza ku baturage.

U Rwanda na Jordan bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu bya dipolomasi n'umutekano, aho ibihugu byombi bikomeje gukorana mu kubaka ubushobozi bw'inzego z'umutekano no guteza imbere amahoro n'umutekano haba mu karere no ku rwego mpuzamahanga.

 




 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments