Ingabo za Israel zongeye kwagura ibikorwa bya gisirikare mu majyepfo ya Syria, zinjira mu bice byo mu burengerazuba bw'Intara ya Daraa, nk'uko bigaragara mu mashusho yashyizwe ahagaragara ku wa Gatatu.
Aya mashusho agaragaza imodoka za gisirikare za Israel zinyura mu duce twa Wadi al-Raqad na Sariyat al-Wadi, mu gihe abasirikare bagendaga n'amaguru bahagarikaga abaturage, barimo abahinzi n'abana baragiraga ihene, bakababaza ibibazo.
Mu gihe iyi nkuru yatangazwaga, igisirikare cya Israel nticyari cyatangaza icyo kivuga kuri uku kwinjira ku butaka bwa Syria.
Mu minsi ishize, ibikorwa bya gisirikare byakajijwe mu bice bya Daraa na Quneitra, aho hakomeje kuvugwa kwinjira kw'ingabo za Israel ndetse no kuraswa hafi y'umupaka.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko ingabo za Israel zongereye amarondo n'ibikorwa byo kwinjira ku butaka bwa Syria mu bice bya Wadi al-Raqad, Yarmouk Basin, ndetse no mu cyaro cya Daraa na Quneitra. Hanavugwa ko hashyizweho za bariyeri z'igihe gito imbere ku butaka bwa Syria.
Kuva ubutegetsi bw'inzibacyuho bwa Syria bwafata ubutegetsi i Damascus mu Ukuboza 2024, Israel yakomeje kwagura ibikorwa byayo mu majyepfo y'icyo gihugu, yohereza ingabo mu gace kagenewe kuba agace katagira ingabo (buffer zone).
Israel yanakomeje kugaba ibitero byo mu kirere no mu nyanja ku bubiko bw'intwaro bwa Syria, ivuga ko igamije gukumira ko izo ntwaro zagera mu maboko y'imitwe ifata nk'ibangamiye umutekano wayo.