• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umuntu umwe yapfuye mu gihe abandi 14 bakomeretse, barimo abashinzwe kuzimya inkongi batandatu, nyuma y'iturika ryateje inkongi y'umuriro mu nyubako y'amagorofa iri mu gace ka Norwood, mu Karere ka Bronx mu Mujyi wa New York.

Amashusho yafashwe ku wa Gatatu agaragaza abashinzwe ubutabazi batwara abakomeretse ku ngobyi babajyana mu modoka z'imbangukiragutabara, mu gihe abashinzwe kuzimya inkongi bakoreshaga imodoka zifite urwego rurerure bagerageza kuzimya umuriro wari ukomeje kwibasira inyubako.

Abaturage bari bateraniye inyuma y'uruzitiro rwashyizweho n'abapolisi, bareba umwotsi mwinshi n'inkongi byasohokaga mu madirishya y'inyubako yari yangiritse bikomeye.

Iyo nkongi yakwirakwiye ku magorofa atatu y'inyubako, mbere y'uko igice cy'igorofa rya gatatu kigwira irya kabiri, bituma abashinzwe kuzimya inkongi basubira inyuma by'agateganyo mu rwego rwo kwirinda ko ubuzima bwabo bwajya mu kaga, mu gihe ibikorwa byo gutabara byakomezaga.

Abakozi barenga 300 bo mu Ishami rishinzwe kuzimya inkongi no gutabara rya New York (FDNY) hamwe n'abatabazi ba EMS bitabiriye kuzimya iyi nkongi yo ku rwego rwa five-alarm fire, bisobanura ko yari ikomeye cyane kandi isaba imbaraga nyinshi.

Kugeza ubu, icyateye iryo turika n'inkongi y'umuriro ntikiramenyekana. Abashinzwe iperereza ku nkongi bazatangira gusuzuma icyabiteye nyuma y'uko inyubako izaba yamaze kugirwa ahatekanye ho kwinjira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments