Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yatangaje ko yafashe abantu 43 bakekwaho guhisha no gukomeza gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma yo gusabwa kuzikura ku isoko no kuzishyikiriza inzego zibishinzwe.
Aba bantu bafashwe mu bikorwa byakozwe mu minsi itatu ishize, aho bamwe basanganywe izo nzoga bazihishe mu ngo zabo, harimo abazishyize munsi y’ibitanda kugira ngo batamenyekana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, avuga ko ibikorwa byo gukuraho izi nzoga bigamije kurinda abaturage ingaruka zikomeye ziterwa no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.
Yagize ati: “Muri iyi minsi itatu tumaze gufata ibinyobwa bitandukanye birimo Ingwe, Lucky Gin, Kiwingu n’izindi. Twafashe amakarito arenga 6.000 ndetse na litiro 14.752, tunata muri yombi abantu 43 bari babifite kandi babihisha bashaka gukomeza kubicuruza.”
SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko abo bafashwe bamaze gushyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bakurikiranwe, anavuga ko ibikorwa byo gushakisha izindi nzoga zitujuje ubuziranenge bigikomeje.
Yasabye abaturage kwirinda kugura no kunywa ibi binyobwa, kuko bishobora guteza ibibazo by’ubuzima ndetse bikagira n’ingaruka ku mutekano w’abantu n’imiryango.
Ati: “Abacuruzi bagomba kumva ko ibi binyobwa byakuwe ku isoko. Kubihisha cyangwa gukomeza kubicuruza ni ukwishyira mu bibazo by’amategeko. Turasaba abaturage gutanga amakuru ku muntu wese ukomeje kubibika cyangwa kubicuruza rwihishwa.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, aherutse gutangaza ko kuva uyu mwaka watangira abantu basaga 500 bagiye kwivuza nyuma yo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe abandi bagera ku 100 bahumye burundu, hatabariwemo abafite izindi ngaruka z’igihe kirekire.
Kugeza ubu, inzoga zakuwe ku isoko zirimo gukusanyirizwa ahantu hagenwe n’uturere, mu gihe hategurwa uburyo bwo kuzimena no kuzangiza burundu.
Like This Post? Related Posts