Urubanza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarezemo u Rwanda mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (CIJ), ruzatangira kuburanishwa mu mwaka wa 2029. Kuri ubu abacamanza b’uru rukiko bashyizeho ingengabihe y’inyandiko zizatangirwa muri uru rubanza RDC yarezemo u Rwanda.
Ku wa 26 Kamena 2026, RDC yagejeje ikirego kuri uru rukiko, ari rwo rwego rw’ubutabera rukuru rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU), rushinja u Rwanda kuba rwararenze ku masezerano mpuzamahanga ane arimo ajyanye no gukumira jenoside, kurwanya ivangura rishingiye ku moko, kurwanya ivangura rikorerwa abagore ndetse n’amasezerano abuza iyicarubozo.
RDC izagomba kugeza ku rukiko inyandiko yayo y’ibirego (mémoire) bitarenze tariki ya 4 Ukwakira 2027. Nyuma yaho, u Rwanda ruzahabwa igihe kirenga amezi 14 kugira ngo rutange igisubizo cyarwo, aho igihe ntarengwa cyashyizwe ku wa 04 Ukuboza 2028.
Mu kirego cyayo, Kinshasa yavuze ko ibyo irega u Rwanda byatangiye mu 1996 bikamara imyaka igera kuri 30. Ivuga ko ibyo bikorwa byasize abantu benshi bapfuye, abakomeretse ndetse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
RDC kandi ivuga ko hari ibyaha byakozwe n’imitwe yitwaje intwaro ibona nk’abahagarariye inyungu za Kigali, irimo umutwe wa M23.
Kuva mu 1996, u Rwanda rwagiye ruvuga ko ibikorwa byarwo muri RDC byari bishingiye ku “kwirwanaho mu buryo bwemewe n’amategeko”. Ariko Congo ivuga ko u Rwanda rwari rufite izindi ntego zirimo kurandura amoko amwe n’amwe ndetse no gukoresha mu buryo butemewe umutungo kamere wo mu burasirazuba bwa RDC.
Iburanisha mu mizi rishobora gutangira mu 2029
Mu gutanga ikirego, Kinshasa yavuze ko uru rubanza rutagamije guhakana cyangwa gusubiramo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse ko rutagamije no guhungabanya amasezerano ya dipolomasi yo muri Kamena 2025.
Niba nta gisubizo cyangwa gusubika igihe bizasabwa, iburanisha mu mizi imbere ya CIJ riteganyijwe gutangira mu ntangiriro za 2029, aho umwanzuro ushobora gutangwa nyuma y’amezi atandatu.
Niba RDC itsinze uru rubanza, ivuga ko izasaba urukiko gutegeka u Rwanda gusaba imbabazi ku mugaragaro, gushyikiriza ubutabera abashinjwa ibyaha no gutanga indishyi z’ibyangijwe.
Like This Post? Related Posts