Mu Ngoro y'Inteko
Ishinga Amategeko y'u Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Inama ya 18 y'Igihugu
y'Abana (National Children Summit 2026), ihuza abana baturutse mu turere twose
tw'igihugu, hagamijwe kubaha urubuga rwo kugaragaza ibitekerezo byabo no kugira
uruhare mu biganiro bifasha gufata ibyemezo bibareba.
Insanganyamatsiko
y'uyu mwaka igira iti "Ndi Ejo Hazaza" (I Am the Future), igaragaza
uruhare rw'abana nk'inkingi y'iterambere ry'u Rwanda mu myaka iri imbere.
Iyi nama
yitabiriwe n'abana bahagarariye bagenzi babo baturutse hirya no hino mu gihugu,
abayobozi b'inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu bikorwa byo guteza imbere
imibereho myiza y'abana, n'abandi bafite inshingano zo kurengera uburenganzira
bw'umwana. Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere
ry'Umuryango Consolée Uwimana aagaragaje
ko Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyira abana ku isonga muri gahunda
z'iterambere.
Mu ijambo
rye, Minisitiri Uwimana yavuze ko
insanganyamatsiko igira iti "Ndi Ejo Hazaza" yibutsa buri mwana ko
afite ubushobozi bwo kugira uruhare mu kubaka igihugu cy'ejo, asaba abana
gukoresha neza amahirwe bahabwa, kwiga bashyizeho umwete, kurangwa
n'ikinyabupfura no gukunda igihugu.
Yagize ati, "Abana
b'u Rwanda si abayobozi b'ejo gusa, ahubwo bafite uruhare no muri iki gihe. Iyo
tubahaye amahirwe yo gutanga ibitekerezo no kubatega amatwi, baba batanga
umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu kirangwa n'ubutabera, amahoro
n'iterambere."
Inama
y'Igihugu y'Abana ni urubuga rwashyizweho hagamijwe guteza imbere uburenganzira
bw'umwana bwo kugira ijambo no kugira uruhare mu bimureba. Binyuze muri iyi
nama, abana baganira ku bibazo bibahangayikishije, bagatanga ibitekerezo ndetse
n'ibyifuzo bishobora kwifashishwa mu kunoza politiki na gahunda zigamije
imibereho yabo.
Muri uyu
mwaka, ibiganiro biribanda ku ngingo zitandukanye zirimo guteza imbere ireme
ry'uburezi, kurengera abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, kwita ku buzima bwo
mu mutwe, guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu buryo buboneye,
kurengera ibidukikije no gushishikariza abana kugira uruhare mu bikorwa
by'iterambere bibakorerwa.
Abahagarariye
abana baturutse mu turere twose tw'igihugu bahawe umwanya wo kugeza ku bayobozi
ibitekerezo n'ibyifuzo byakusanyijwe mu bagenzi babo. Ibi bigamije gutuma
amajwi y'abana yumvikana mu igenamigambi no mu ifatwa ry'ibyemezo bibareba.
Mu myaka yashize,
ibyifuzo byatanzwe n'abana muri izi nama byagize uruhare mu kunoza gahunda
zitandukanye zigamije kubarengera no kubafasha gukura neza. Ibyo birimo ingamba
zo gukumira ihohoterwa rikorerwa abana, kongera ubukangurambaga ku burenganzira
bw'umwana no guteza imbere uburere bushingiye ku burenganzira bwa muntu.
U Rwanda
rukomeje gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira
bw'umwana, harimo Amasezerano Mpuzamahanga y'Umuryango w'Abibumbye yerekeye
Uburenganzira bw'Umwana n'andi masezerano yo ku rwego rwa Afurika. Ibi
bigaragazwa n'amategeko, politiki na gahunda zigamije kurinda abana no
kubafasha kugera ku burezi, ubuzima n'iterambere biboneye.
Abitabiriye
iyi nama bagaragaje ko guha abana ijambo no kubatega amatwi ari imwe mu nzira zifasha
kubaka ejo hazaza heza. Basabye ko ubufatanye hagati y'inzego za Leta,
imiryango itari iya Leta, amashuri, imiryango n'ababyeyi bukomeza kugira ngo
buri mwana abashe gukurira ahantu hatekanye, haboneye kandi hamufasha gukabya
inzozi ze.
Biteganyijwe
ko imyanzuro n'ibyifuzo bizava muri iyi Nama ya 18 y'Igihugu y'Abana
bizashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo bizifashishwe mu kunoza gahunda
zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abana no gukomeza kubaha ijambo mu
bibareba.
Iyi nama
yongeye kugaragaza ko u Rwanda rukomeje kwimakaza ihame ryo gushyira umwana ku
isonga, rumuha amahirwe yo kugira uruhare mu kubaka ejo hazaza he n'igihugu
cye, nk'uko bikubiye mu nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti "Ndi Ejo
Hazaza."
Like This Post? Related Posts