Ku Cyumweru, tariki ya10 Nzeri 2023, Nibwo Ikipe y’Igihugu y’ u Budage muri Basketball yabyinaga intsinzi nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka ubwo yatsindaga ikipe ya Serbia amanota 83-77.
U Budage bwahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe nyuma yo gusezerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri ½, mu gihe Serbia yo yasezereye Canada.
Muri rusange wari umukino ugoye ndetse u Budage bwatangiye nabi kuko Serbia yatsinze agace ka mbere ku manota 26 kuri 23.
Mu gace ka kabiri amakipe yombi yakomeje kwegerana cyane mu manota, Aleksa Avramovi?, yatsindaga amanota menshi ku ruhande rwa Serbia na Dennis Schröder akabigenza uko ku rundi ruhande.
Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi anganya amanota 47-47.
Ikipe y’Igihugu y’u Budage yavuye kuruhuka igarukana imbaraga nyinshi Dennis na Franz Wagner bayifasha gutsinda amanota menshi.
Serbia yakinnye nabi cyane aka gace kuko yagatsinzemo amanota 10 gusa kuri 22 y’u Budage.
Agace ka Gatatu karangiye u Budage buyoboye umukino n’amanota 69 kuri 57 ya Serbia.
Ikipe y’Igihugu ya Serbia yibutse gukina bisa n’ibyarangiye ndetse uko yitwaye mu gace ka nyuma yatsinze ku manota 20 kuri 14 y’u Budage, ntacyo yayifashije.
Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Budage yatsinze Serbia amanota 83-77 yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka ndetse by’umwihariko idatsinzwe, mu mikino umunani yose yakinnye.