Nyuma y’uko ku mbugankoranyambaga hagaragaye inzu ya etaje itaruzura isa n’iyatangiye kwiyasa no gusenyuka iherereye I Karama (Norvège) mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.
Amakuru acicikana hirya no hino
ni uko nyirayo yatawe muri yombi mu gihe ba enjeneyiri bayubakaga bari bagishakishwa.
Mu butumwa bwanditswe Munyakazi Sadate Perezida w’ihuriro rikora umurimo
w’ubwabatsi ICAR / AEBTP yatangaje ko biyemeje
guca akajagari mu myubakire, anasaba abatanga akazi ko kubaka ko bajya babanza
kugenzura ko uwo baha akazi ari umunyamuryango w’urugaga.
“Turamenyesha abantu bose ( Ibigo bya Leta n’abantu ku giti cyabo ) ko mu rwego rwo kunoza umwuga w’ubwubatsi mu Rwanda hari amabwiriza ya Minisitiri w’Ibikorwa remezo ateganya ko Imirimo y’Ubwubatsi ikorwa na Sosiyete/Companies zibifitiye uburenganzira kandi zanditswe mw’Ishyirahamwe AEBTP, turasaba abantu bose bubaka kujya bibuka kureba ko Companies zibubakira zuzuje ibisabwa.”
Ibindi birebe muri iyi
video