• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasubitse urubanza rwa Bishop Harerimana Jean Bosco, wahoze ayobora Itorero Zeraphat Holy Church, aregwamo n’umuturage Nyiratuza Monique usaba indishyi zisaga miliyoni 400 Frw.

Iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa 18 Kanama 2026 mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rukorera i Rusororo, ariko ryasubitswe nyuma y’uko umwavoka wunganira urega, Me Shema Gakuba, atabonetse.

Iki kirego cy’indishyi gishingiye ku rundi rubanza Nyiratuza Monique yarezemo Bishop Harerimana, aho yaje guhamwa n’icyaha cy’uburiganya no kurigisa ikintu cy’undi cyangwa kugitangaho ingwate.

Nyiratuza avuga ko, ubwo yari asanzwe akorera mu mahanga, yohereje amafaranga kuri Bishop Harerimana kugira ngo amugurire ibibanza bitatu, birimo bibiri biherereye i Rubavu n’ikindi kiri i Gasogi mu Mujyi wa Kigali, aho yagombaga kubakirwa urusengero rwa Zeraphat Holy Church.

Gusa nyuma yaje gutahura ko iyo mitungo yanditswe ku Itorero rya Zeraphat Holy Church, bituma atongera kugira uburenganzira kuri yo.

Nyiratuza kandi yari yarasigiye Bishop Harerimana Toyota Fortuner, ariko avuga ko yaje kuyigurisha atabizi, amafaranga ayakoresha mu kugura indi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Vigo.

Ku wa 23 Mata 2026, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwahamije Bishop Harerimana ibyo byaha, rumukatira igifungo cy’imyaka ine gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri, ndetse rumuca n’ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ku birebana n’indishyi, urukiko rwanzuye ko ikirego cya Nyiratuza gifite ishingiro kuri bimwe, rutegeka Harerimana kumwishyura miliyoni 2.5 Frw, ndetse no kumusubiza agaciro ka Toyota Fortuner yari yaragurishije, kangana na miliyoni 24 Frw.

Nyiratuza ntiyanyuzwe n’izo ndishyi, ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo asaba ko amafaranga yategetswe kwishyurwa yongerwa, avuga ko miliyoni 2.5 Frw zidahagije ugereranyije n’igihombo avuga ko yatewe.

Mu iburanisha ryari riteganyijwe kuri uyu wa 18 Kanama, Me Shema Gakuba yongeye kubura ku nshuro ya kabiri. Nyiratuza yasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo azaburane yunganiwe n’umwavoka we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwa Nyiratuza kugira umwavoka umwunganira. Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzongera kuburanishwa ku wa 3 Nzeri 2026 saa munani z’amanywa, ariko rugaragaza ko nta yindi mpamvu ijyanye no kutaboneka kwa Me Shema izongera kuba intandaro yo gusubika urubanza.

Bishop Harerimana n’umugore we bari barafashwe na RIB ku wa 9 Ukwakira 2024, bakurikiranyweho ibyaha birimo uburiganya no gukangisha gusebanya. Ku wa 31 Ukwakira 2024, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabarekuye by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’inzu ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments