Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na FC Barcelona bamaze igihe mu makimbirane ajyanye n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’impande zombi. Ikibazo cyibanze ku gutinda kwishyura amafaranga y’umwaka wa kabiri w’amasezerano, ariko hakaba n’impaka zikomeye ku bantu bagize uruhare mu guhuza RDC na Barcelona.
Mu mwaka ushize, RDC yasinyanye na FC Barcelona amasezerano afite agaciro ka miliyoni 43 z’amayero (€43 million), agamije ko iyi kipe yo muri Espagne ifasha Congo kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga. Aya masezerano ateganyijwe kumara imyaka ine.
Amafaranga RDC ivugwaho gutinda kwishyura ni miliyoni 10.5 z’amayero (€10.5 million), yari ateganyijwe kwishyurwa mu mwaka wa kabiri w’amasezerano. Icyakora, ikibazo cy’abahuza cyaje kuba imwe mu mpamvu zituma ubu bwishyu butinda.
Raporo ya Africa Intelligence ivuga ko nyuma y’uko amasezerano amaze gusinywa, havutse amakimbirane hagati y’abantu babiri bagize uruhare mu gutuma ayo masezerano agerwaho. Abo ni Olivier Nsiabamfumu, Umufaransa ufite inkomoko muri Congo akaba yaranahoze akina umupira w’amaguru, na Aurélien Logeais, umucuruzi w’Umufaransa uyobora sosiyete yitwa Pamars.
Nsiabamfumu avuga ko yari amaze igihe akora kuri uyu mushinga kuva mu 2023. Avuga ko yegereye Barcelona abinyujije kuri Moussa Koné, wari ushinzwe gushakira iyi kipe abakinnyi muri Afurika. Nyuma yaho, yahuye na César Martínez wari ushinzwe ishami rya New Business muri Barcelona.
Ku wa 24 Mutarama 2025, Barcelona yahaye Nsiabamfumu ububasha bwo kuba umuhuza wayo wemewe mu biganiro yagiranaga na Leta ya RDC. Icyakora, nyuma Minisitiri wa Siporo wa RDC, Didier Budimbu, yaje gushyigikira uruhare rwa Aurélien Logeais.
Uruhare rwa Logeais rwari rufitanye isano n’uko yari yarabaye hafi y’ubutegetsi bwa Kinshasa nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Tshisekedi yagiriye mu Bufaransa muri Mata 2024. Sosiyete Ventilo Sports yari ifitanye isano na Logeais yari yaragize uruhare mu gutegura igikorwa cya siporo cyabereye i Clairefontaine ubwo Tshisekedi yari mu Bufaransa.
Africa Intelligence ivuga ko Logeais yaje guhabwa inshingano zihariye zo kuganira n’amakipe y’i Burayi arimo FC Barcelona na AS Monaco. Komisiyo ye yashoboraga kugera kuri 10% by’agaciro ka buri masezerano.
Kubera ko amasezerano ya Barcelona na RDC yari afite agaciro ka miliyoni 43 z’amayero, komisiyo ya 10% yari gutuma Logeais ashobora kubona agera kuri miliyoni 4.3 z’amayero. Ibi byatumye ikibazo cy’abahuza kirushaho gukomera.
Ku ruhande rwa Barcelona, Olivier Nsiabamfumu yari agikomeje gufatwa nk’umuhuza wayo wemewe, mu gihe Minisitiri Didier Budimbu yashakaga ko komisiyo ijya kuri Aurélien Logeais. Iyi mpaka yaje guhinduka imwe mu mpamvu zatumye kwishyura miliyoni 10.5 z’amayero z’umwaka wa kabiri w’amasezerano bitinda.
Amakuru avuga ko nyuma y’uko Joan Laporta yongeye gutorerwa kuyobora Barcelona muri Werurwe 2026, iyi kipe yandikiye Minisitiri Budimbu imubaza ku kibazo cy’umuhuza. Mu ibaruwa yo ku wa 19 Gicurasi 2026, Budimbu yasubije avuga ko “RDC nta mubano w’amasezerano cyangwa inshingano” y’imari yari ifitanye na Olivier Nsiabamfumu.
Aya masezerano amaze igihe avugwaho impaka muri RDC, cyane cyane kubera amafaranga menshi igihugu cyiyemeje kuyatangaho. Mu 2026 kandi, ikirego cyatanzwe muri Espagne gisaba ko hakorwa iperereza ku masezerano ya Barcelona na RDC, havugwamo ibirego birimo inyerezwa ry’amafaranga no gukoresha nabi ububasha.
Kugeza ubu, ikibazo hagati ya RDC na FC Barcelona gikomeje kwibanda ku mafaranga y’umwaka wa kabiri w’amasezerano ndetse n’impaka zerekeye umuntu cyangwa sosiyete yari ifite ububasha bwo kuba umuhuza. Ibi byatumye amasezerano yari agamije guteza imbere isura ya Congo binyuze kuri imwe mu makipe akomeye ku isi akomeza kuvugwaho byinshi, haba muri RDC no hanze yayo.