• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka 35 y'amavuko wo mu Murenge wa Nyakabuye, mu Karere ka Rusizi, yafashwe n'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 15 y'amavuko, aho bivugwa ko yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara igihe azaba yarashatse.

Ibi byamenyekanye nyuma y’uko uwo mwana, wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza kuri GS Kiyovu, abibwiye umwarimu we, amusobanurira ko se yamusambanyije inshuro ebyiri ndetse akajya amuha amafaranga kugira ngo amucecekeshe.

Nk’uko amakuru abitangaza, umukobwa yavuze ko igihe yabazaga se impamvu amukorera ibyo, yamusubizaga ko ari ukumutegurira ubuzima bw’igihe azaba afite umugabo.

Umuturanyi w’uwo muryango, Karisa Mathiew, yavuze ko uwo mwana yahise abimenyesha umwarimu we Sibomana Jean de Dieu, ndetse anabibwira undi mubyeyi n’abandi bantu yari yizeye.

Nyuma yo kumenya ayo makuru, Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bahise batabara, bafata ukekwaho icyaha bamujyana kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akorweho iperereza.

Mu gihe iperereza rikomeje, umukobwa yajyanywe ku Bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, aho ari guhabwa ubuvuzi n’ubundi bufasha bwihariye ku bahuye n’ihohoterwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mugabo yahise ashyikirizwa RIB, mu gihe umwana we yahise ajyanwa kwa muganga.

Yibukije abaturage kurushaho kurinda abana no gutangira amakuru ku gihe igihe hari ucyekekwaho guhohotera umwana.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments