• Amakuru / MU-RWANDA

 

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 406 batahutse bavuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma y’imyaka myinshi bamwe muri bo bari bamaze mu mashyamba.

Aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka wa Grande Barrière, mu Karere ka Rubavu. Barimo abagabo 33, abagore 97 n’abana 276, baturuka mu miryango 125. Nyuma yo kwakirwa, bahise berekezwa mu Nkambi y’igihe gito ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi, aho bazafashwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.

Mu batangaje ibyababayeho harimo Twubahane Phenias, ufite imyaka 43, watashye aturutse muri Masisi. Avuga ko amaze imyaka myinshi atataha kubera amakuru y’ibinyoma yabwirwaga ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ndetse ko uzataha ahita yicwa.

Twubahane yavuze ko yasize muri RDC umugore utwite n’abana babiri, ariko ko namara kubona ibyangombwa byose azabatumaho kugira ngo babane mu Rwanda mu mahoro n’umutekano.

Undi watahutse ni Sekabuhoro Leonard, waturutse muri Teritwari ya Rutshuru. Yavuze ko yahunze mu 1994, aturutse muri Komini Nkuri, muri Perefegitura ya Ruhengeri.

Sekabuhoro yavuze ko imyaka myinshi yamaze muri RDC yayigumyemo kubera ubutumwa bwa FDLR bwabakanguriraga kudataha, ibabwira ko izafata u Rwanda kandi ko uzagerayo azicwa.

Ati: “FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikadutyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa. Natwe tugira ubwoba bituma tudataha.”

Yavuze ko nyuma y’uko umuturanyi yamugiriye inama yo gutaha, na we yafashe icyemezo cyo gusubira mu Rwanda.

Sekabuhoro kandi yavuze ko ubuzima bwo mu mashyamba bwari bugoye cyane, ku buryo imirire mibi yamugizeho ingaruka. Yageze mu Rwanda arwaye gususumira ndetse afite ibirenge byabyimbye. Yavuze ko n’ibyo bahingaga, iyo babaga babisaruwe, abarwanyi ba FDLR bajyaga kubisahura.

Amaze kugera mu Rwanda, yavuze ko yasanze ibyo yabwirwaga byose ari ibinyoma, kuko yakiriwe neza kandi agasanga igihugu gifite amahoro. Yasabye abandi Banyarwanda bagisigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko u Rwanda ruhangayikishijwe n’Abanyarwanda bagifashwe bugwate na FDLR, ashimangira ko abatahuka batazatereranwa.

Ati: “Mwinjiye mu gihugu cyiza cy’isezerano ryanyu, mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo bazane abana bige.”

Yongeyeho ko abatahuka bazakomeza gufashwa kugira ngo bashobore gutangira ubuzima bushya, kandi bakazahuzwa na gahunda zitandukanye zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, zirimo Girinka n’andi mahirwe yo kwiteza imbere.

Abatahuka bamara igihe muri Transit Center mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe, bahabwa ubufasha bw’ibanze. Umuntu mukuru urengeje imyaka 18 ahabwa amadolari 188, naho uri munsi y’imyaka 18 agahabwa amadolari 113. Buri wese kandi ahabwa ibiribwa by’ibanze bifite agaciro ka 45,000 Frw.

U Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda batahutse bava muri RDC, mu gihe abenshi muri bo bavuga ko imyaka myinshi bamaze mu buhungiro yatewe n’ubwoba n’amakuru y’ibinyoma babwirwaga ku Rwanda.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments