Mbabazi
Shadia uzwi nka Shaddyboo yatangaje ko atanyuzwe n’ubutabera yabonye mu rubanza
rw’umusore Yugi Umukaraza ashinja kumusambanya ku gahato, kuko we yemeza ko
yabimukoreye, mu gihe Urukiko rutanabimuburanishijeho kuko habuze ibimenyetso
bifatika.
Mu butumwa
yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram buherekeje amashusho y’indirimbo
Cheers ya Yugi Umukaraza ahuriyemo n’umuhanzi Ish Kevin.
Muri ubu
butumwa bwa Shaddyboo yatangiye avuga ko yifuza kubwira abantu uyu musore
ashinja kumusambanya uwo ari we ndetse n’uwo we ari we.
Yagize
“Sinigeze mbona ubutabera nari nkwiriye, ariko nkeneye kwivugira. Nkeneye
kwikuramo ubu bubabare kugira ngo nshobore gukomeza ubuzima bwanjye.”
Shaddyboo
yavuze ko yari asanzwe aziranye na Yugi, ndetse ko yamufashije mu rugendo rwo
kwinjira mu muziki. Yashimiye Ish Kevin wagize uruhare mu kumufasha gusohora
indirimbo Cheers, ariko avuga ko nyuma y’ibyo yakoze ari bwo yagiriwe nabi.
Yagize ati
“Nari nsanzwe mushyigikira kandi nkamufasha gutera imbere Ariko nyuma y’ibyo
byose nakoze kugira ngo mufashe, ntiyigeze abinshimira. Kandi se, urabizi
ibyabaye nyuma yaho? Yansambanyije ku gahato.”
Yongeyeho ko
atumva abavuga ko yari afitanye na Yugi urukundo, kuko amufata nk’umuntu wari
ukiri muto mu myaka no mu mitekerereze ku buryo atigeze atekereza ko bashobora
gukundana.
Shaddyboo
yavuze ko yahuye n’ibimubabaza byinshi mu buzima, ariko ko ibyo avuga ko
byamubayeho kuri Yugi byamusigiye igikomere gikomeye.
Ati
“Ndarambiwe guceceka no guhisha ububabare bwanjye kugira ngo abandi bumve
bisanzuye. Nkwiriye guhabwa umwanya wo kuvuga, kandi nkwiriye gukira ibikomere
no kongera kubaho nta bubabare buntera imbere.
Urubanza
rwatangiye nyuma y’uko Shaddyboo areze Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi
Umukaraza, amushinja kumusambanya ku gahato mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Yugi yatawe muri yombi ku wa 23 Kamena uwo mwaka, dosiye ye ishyikirizwa
Ubushinjacyaha.
Urukiko
rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi
30, ariko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zihagije rwabonye zo kumukekaho icyaha
cyo gusambanya ku gahato, mu gihe rwabonye izishingirwaho mu kumukurikirana ku
cyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ku wa 18
Kanama 2026, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa
Yugi, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunze. Icyakora, ku wa 3 Nzeri 2026
yararekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kubwizeza kwisubiraho.
Ni mu gihe
icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yaregwaga na
Shaddyboo cyo, atanagikurikiranyweho, kuko cyaburiwe ibimenyetsi bifatika ubwo
uwaregwaga yaburanaga ku ifungwa ry’agateganyo.
Mu kindi
kibazo kijyanye n’ubuzima bwe, Shaddyboo yajyanywe ku bushake bwe muri Isange
Rehabilitation Centre muri Nyakanga 2026 kugira ngo afashwe ku kibazo
cy’ibiyobyabwenge, aza gutaha muri Nzeri uwo mwaka.
Yugi
Umukaraza yari yatawe muri yombi nyuma yuko Shaddyboo avuze ko yaje iwe yitwaje
inzoga, bakazisangira ubundi, akaza kwisanga baryamanye akeka ko yaba
yamusambanyije kandi icyo gihe yari ari no mu kwezi kw’abagore.
Like This Post? Related Posts