Bugingo
Bonny wamamaye mu gusobanura filime na Junior Giti, yavuze ko murumuna we na we
ukora akazi nkake, Sankara yari yarabaswe n’inzoga zinkorano zutujuje
ubuziranenge zizwi nk’ibyuma.
Byabaye
ngombwa ko ajyanwa mu kigo ngororamuco kivura abafite ibibazo byo kubatwa
n’inzoga n’ibiyobyabwenge kugira ngo bazimukamuremo.
Junior
yabigarutseho ubwo yari muri gahunda ya ‘Sober Gen’, igamije gukangurira
urubyiruko kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge, bitewe n’ingaruka bigira ku buzima
bwabo no ku hazaza habo aho yari yasuye ishuri rya LDK yizemo we na Sankara.
Ubwo
yaganirizaga aba banyeshuri, nibwo yatanze urugero rwa murumuna we, agaragaza
uburyo zamugizeho ingaruka.
Ati “Mfite
murumuna wanjye twiganye muri iki kigo. Twarahavuye tujya mu ‘Agasobanuye’.
Nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu, yatangiye kubatwa n’inzoga, akaba
yaratangiye kuzinywa akiri hano muri LDK. Twakoze akazi neza, twubaka izina
ryiza turi kumwe, ariko nyuma aza kubatwa n’inzoga biranga. Iyo mvuga ibyuma,
mba mvuga ikintu nzi, niboneye mu nzu iwacu!”
Yakomeje
avuga ko byatumye atakaza umurongo mu kazi biba ngombwa ko bamujyana muri
’Rehab’ inshuro ebyiri kugira ngo bazimukamuremo.
Junior Giti
akaba yasabye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko niba bari muri iyo
nzira nta gihe kirekire bafite batarangirika.
Like This Post? Related Posts