Umuhanzi
w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu
gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare mu gukubita
no gukomeretsa umutunganyamuziki akoresheje icupa ry’inzoga mu kabyiniro k’i
London muri 2023.
Uyu muhanzi
w’imyaka 37 yitabye Urukiko rwa Southwark Crown Court i London ku wa Mbere,
tariki 26 Ukwakira 2026, aho yahawe igihano gisubitswe, bivuze ko atazahita
ajyanwa muri gereza keretse akoze ikindi cyaha mu gihe cy’amezi 12.
Icyaha Chris
Brown yagihamijweho nyuma yo gusagarira Abraham Diaw mu kabyiniro ka Tape muri
Gashyantare 2023. Abashinjacyaha bavuze ko yamukubise icupa mu mutwe inshuro
ebyiri, akomeza no kurimukubita izindi nshuro ebyiri, mu gikorwa basobanuye
nk’igitero cy’ubugome kitari gifite impamvu igaragara.
Chris Brown
n’umufasha mu kuririmba, Omololu Akinlolu w’imyaka 40, muri Nyakanga 2026
bemeye icyaha cyo guteza imvururu, nyuma yo guhakana ibindi byaha bikomeye bari
bakurikiranyweho birimo kugerageza gukomeretsa umuntu bikomeye.
Umucamanza
Tony Baumgartner yavuze ko ibyabaye byari urugomo rukomeye rwabereye mu ruhame,
ashimangira ko kuba Brown ari icyamamare bitamuha uburenganzira bwo gufatwa mu
buryo bwihariye.
Yagize ati
“Kuba uzwi cyane, gutsinda mu bucuruzi no kugira izina rikomeye mu mwuga wawe
ntibiguha uburenganzira bwo gufatwa mu buryo bwihariye. Amategeko areba abantu
bose kimwe.”
Urukiko
rwemeje ko igihano cye gisubikwa mu gihe cy’amezi 12, bivuze ko azaguma hanze
ya gereza mu gihe cyose azaba yubahiriza amategeko kandi atakoze ikindi cyaha.
Na Akinlolu ntiyahise ajyanwa muri gereza.
Umuyobozi mu
gipolisi cya Metropolitan Police, Christina Jessah, yavuze ko urugomo
rutazihanganirwa mu mihanda ya London, ashimangira ko abaryozwa ibyaha
bazakurikiranwa hatitawe ku kuba ari ibyamamare cyangwa abantu bafite izina
rikomeye.
Abafana ba
Chris Brown bari hanze y’urukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko, bagaragaje
ibyishimo nyuma yo kumva ko atazajyanwa muri Gereza.
Like This Post? Related Posts