• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali baravuga ko bakomeje guhura n'ikibazo cyo kubura amazi mu gihe abo mu murenge wa Gikondo bo bavuga ko bari bamaze kumenyera isaranganya aho bayabonaga gatatu mu cyumweru none ubu hihiritse ibyumweru 3 ntayabageraho.

Aba baturage bavuga ko ijerekani y’amazi bayigura amafaranga y’u Rwanda igihumbi nayo akaba aba yanduye kuko bayavoma mu gishanga, bagakagaragaza ko bafite impungenge ko abana babo bazarwara inzoka n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda.

Kuruhande rwa Guverinoma ivuga ko iki kibazo gihari kandi akenshi usanga biterwa n'amazi macye gusa bagahumuriza aba baturage ko kigiye gucyemuka.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments