• Amakuru / MU-RWANDA


Abaturage 14 bo mu Mudugudu wa Rwabihumbi, mu Kagari ka Gituza, mu Murenge wa Kageyo, mu Karere ka Gatsibo, bajyanywe kwa muganga igitaraganya nyuma yo kugira ibibazo byo kuribwa mu nda, bikekwa ko byatewe no kunywa ubushera bari bahawe nyuma yo gufasha umuturage mu mirimo y’ubuhinzi.

Amakuru avuga ko ubushera bwari bwateguriwe abo baturage n’umuturage bari bafashije guhinga. Uwo muturage ngo yari yabwenze mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma yo kunywa ubwo bushera, bamwe muri abo baturage batangiye kuribwa cyane mu nda, bituma bajyanwa kwitabwaho n’abaganga.

Muri abo 14, icyenda bamaze gusezererwa mu gihe bane bakomeje kuvurwa ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo. Undi umwe we ari kwitabwaho ku Bitaro bya Ngarama.

Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuga ko ubushera busanzwe bwengwa kandi bukanywa n’abaturage, ariko ko kuri iyi nshuro ari bwo havuzwe ikibazo cy’uburwayi nyuma yo kubunywa.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubushera bwari busanzwe bucuruzwa kandi abantu bakabunywa, ntihagire icyo bubatwara. Ntawajyaga abunywa ngo agire ikibazo, ariko kuri iyi nshuro ni bwo byabaye, bituma abantu bajyanwa kwa muganga.”

Undi muturage yavuze ko kuba abo bantu baragize ibibazo nyuma yo kunywa ubwo bushera bitera amakenga ko bushobora kuba bwarahumanyijwe, nubwo iperereza ari ryo rizagaragaza icyabiteye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yavuze ko iki kibazo cyamenyekanye kandi asaba abaturage kwirinda inzoga zitemewe n’izindi zidakorwa cyangwa ngo zicuruzwe hakurikijwe ibisabwa n’amategeko.

Yagize ati: “Ni abaturage 14 bari bagiye guhingira umuntu, abaha ubushera benze mu ibanga. Batashye bagenda bajya kubunywa umwe umwe, buza kubagiraho ingaruka, baribwa mu nda bajyanwa kwa muganga.”

Gasana yavuze kandi ko ubushera bwateje iki kibazo bwari bwenzwe nta burenganzira busabwa, bityo ko uwabukoze azakurikiranwa n’amategeko, nubwo na we ari mu bantu bagizweho ingaruka.

Ati: “Abaturage bakwiye kwanga ndetse bakamagana inzoga zitemewe. Uretse ibyuma, hari n’izindi nzoga gakondo zitemewe, na zo bakwiye kuzirinda. Uwo wabikoze ntabwo yari yabisabiye uburenganzira. Hashyizweho amabwiriza na Minisiteri y’Ubuzima. Uwabikoze, nubwo ari mu barwayi, kuko yabikoze atabisabiye uburenganzira, azabihanirwa kugira ngo hatazagira undi ubigerageza.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko abayobozi bizagaragara ko bagize uruhare mu guhishira cyangwa kurengera abakora ibikorwa bitemewe na bo batazihanganirwa, ahubwo ko bazabibazwa hakurikijwe amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments