Aba bayobozi bombi bongeye gushimangira umubano ukomeye kandi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Congo, ndetse baganira ku ngingo z’ingenzi zihuriweho n’ibihugu byombi.
Mu biganiro byabo, Perezida Kagame na Perezida Sassou Nguesso banaganiriye ku bibazo bitandukanye bireba umugabane wa Afurika, bashimangira ko hakenewe ibisubizo bifatika, birambye kandi biyobowe n’Abanyafurika ubwabo.
Aba Bakuru b’Ibihugu kandi bagarutse ku kamaro ko gukomeza ubufatanye no gushakira hamwe ibisubizo ku bibazo byugarije umugabane, mu rwego rwo guteza imbere amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.
U Rwanda na Repubulika ya Congo bifitanye umubano wa dipolomasi umaze imyaka, aho ibihugu byombi bikomeje gushaka uburyo bwo kurushaho guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.