Ababyeyi barerera mu Ishuri Ribanza rya G.S. Munyove, mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bahangayikishijwe n’ubucucike bukabije abana babo bahanganye na bwo mu mashuri, nyuma y’uko ibyumba bimwe by’amashuri bisenywe n’imvura.
Aba babyeyi bavuga ko iki kibazo
kimaze igihe, ndetse ko bagiye bagaragariza
inzego zibishinzwe impungenge bafite ku mibereho n’imyigire
y’abana babo, ariko kugeza ubu ibyumba by’amashuri byangiritse bitarasanwa.
Bavuga ko gusenyuka kw’ibyumba
by’amashuri byatumye abanyeshuri bahurizwa mu byumba bike bisigaye, bigateza
ubucucike kandi bikagira ingaruka ku myigire yabo.
Ababyeyi basaba Leta n’inzego
z’ibanze kugira icyo zikora mu maguru mashya, ibyumba by’amashuri byangiritse
bigasanwa cyangwa hakubakwa ibindi, kugira ngo abana bongere kwiga mu buryo
buboneye.
Baravuga ko gukemura iki kibazo
bidakwiye gutinda, kuko ubucucike mu mashuri bushobora kugira ingaruka ku ireme
ry’uburezi, imikoranire hagati y’abarimu n’abanyeshuri ndetse n’ubushobozi
bw’abana bwo gukurikira amasomo neza.
Aba babyeyi kandi basaba ko mu gihe hakiri gushakwa igisubizo
kirambye, hashyirwaho ingamba z’igihe gito zagabanya ubucucike, kugira ngo
abana bakomeze kwiga mu buryo buboneye kandi butekanye.
Ibindi birebe muri iyi
Video