Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko
Abajenerali babiri, Major General (Rtd) Abel Kandiho na Brigadier General (Rtd)
Charles Bakahumura, baherutse gufungwa, hari impamvu zifatika zatumye batabwa
muri yombi, ashimangira ko ukuri ku byatumye bafatwa kuzamenyekana mu gihe
bazaba baburana.
Mu butumwa
yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, General Muhoozi yavuze ko ifatwa rya General
Kandiho na General Bakahumura ritabaye ku mpamvu zidafite ishingiro nk’uko
bamwe babivuga, ahubwo ko aba basirikare bafashwe kubera impamvu zifatika.
Ubu butumwa
bwa General Muhoozi rije nyuma yuko ifatwa ry’aba Bajenerali ritangiye guteza
impaka muri Uganda, cyane cyane kubera umwanya bakomeye bafite mu gisirikare
cy’igihugu.
General
Kandiho ni umwe mu basirikare bakuru bazwi muri UPDF dore ko yanayoboye ubutasi
bw’iki gisirikare cya Uganda, akaba n’umwe mu Bajenerali bubashywe, mu gihe
General Bakahumura na we ari umusirikare mukuru wagize inshingano zitandukanye
mu buyobozi bw’igisirikare cya Uganda.
Muhoozi
ntiyatangaje ku mugaragaro ibyaha aba Bajenerali bombi bakekwaho, cyangwa ngo
atange ibisobanuro birambuye ku mpamvu yatumye hafatwa icyemezo cyo kubafunga.
Ahubwo yagaragaje ko ibisobanuro birambuye bizatangwa mu gihe bazaba bari
kuburana.
Abakurikirana
ibya gisirikare muri Uganda bakomeje gutegereza ibisobanuro birambuye ku byaha
aba Bajenerali baregwa, ibimenyetso bishobora kubishingirwaho ndetse n’ibizava
mu manza zabo.
Amakuru
aturuka mu gisirikare yatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda yavuze ko
ifatwa ry’aba basirikare rifitanye isano n’iperereza ryagutse ku birego bivuga
ko bamwe mu basirikare bakoze raporo z’ubutasi z’ibinyoma ndetse bagahimba
ibibazo by’umutekano kugira ngo babone umutungo wa Leta.
Iperereza
kandi bivugwa ko rikubiyemo ibirego by’uko hagiye hahimbwa ibibazo by’umutekano
bitabayeho, birimo n’abantu bavugwaga ko ari ibyihebe by’abiyahuzi, mu rwego
rwo gutanga impamvu yatuma amafaranga ya Leta atangwa cyangwa akoreshwa.
Ni mu gihe
ubwo batabwaga muri yombi, hari amakuru yavugaga ko bafungiye kubera kugaragara
mu ruhame babyina, ubwo bari mu birori byo kubasezerera ngo bajye mu kiruhuko
cy’izabukuru.
Like This Post? Related Posts