Intumwa
zihagarariye Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC) zigiye kongera guhurira i Genève mu Busuwisi mu bindi biganiro
bigamije kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinyiwe
i Washington.
Ni ibiganiro
biteganyijwe kuri uyu wa 16 no ku wa 17 Nzeri 2026 bizahuza abahagarariye
Ibihugu byombi mu Rwego ruhuriweho ruzwi nka Joint Security Coordination
Mechanism (JSCM), rwashyizweho mu rwego rwo gukurikirana no guhuza ishyirwa mu
bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na DRC.
Ibi biganiro
bizanitabirwa n’abahuza nka Leta Zunze Ubumwe za America, Qatar, Togo ndetse na
Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Ni inama
igiye kuba mu gihe imirwano igikomeje mu Burasirazuba bwa DRC, ndetse n’ibintu
bimwe by’ingenzi byemeranyijweho mu nzira y’amahoro bikaba bitaragerwaho.
Amasezerano
y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinyiwe i Washington, DC, ku wa 27 Kamena
2025. Nyuma yaho, ku wa 04 Ukuboza, hasinywe Amasezerano ya Washington agamije
Amahoro n’Iterambere, ashimangira ubwitange bw’impande zombi mu gushyira mu
bikorwa amasezerano y’amahoro.
Mu ngingo
z’ingenzi zirebana n’umutekano harimo ibyasabwe DRC burimo urandura umutwe wa
FDLR, ndetse n’ibyasabwe u Rwanda byo kuvanaho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho.
Ibi biganiro
bigiye kuba, bizibanda ku kureba niba u Rwanda na RDC bishobora gutera indi
ntambwe mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo impande zombi zisabwa gushyira mu
bikorwa.
Iyi gahunda
y’ibiganiro iri mu bikorwa bya dipolomasi bigamije gushaka umuti w’amakimbirane
amaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa DRC.
Ibi biganiro
by’i Genève bizaba ikindi cyiciro gikomeye mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa
amasezerano y’amahoro, mu gihe hakomeje kugaragara imbogamizi z’umutekano
n’imirwano mu Burasirazuba bwa RDC.
U Rwanda
rushinja DRC gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gihe
Congo na yo irushinja gufasha Ihuriro AFC/M23 rigizwe n’Abanyekongo bahagurutse
ngo barwanirire uburenganzira bwabo bimwe igihe kinini.
Iri Huriro
rifite n’ibice riyobora mu burasirazuba bwa DRC, rikomeje gushinja uruhare
bahanganye rwa Leta ya Kinshasa rugizwe n’igisirikare cyayo FARDC gikorana
n’ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR, gukomeza kugaba ibitero mu duce dutuwemo
n’abaturage byumwihariko abibasiwe muri aya makimbirane.
Ubutegetsi
bwa Congo kandi buherutse gutangaza ko bwagiranye amasezerano na FDLR agamije
kwambura intwaro abarwanyi b’uyu mutwe no kubasubiza mu buzima busanzwe.
Ni ibintu
bitashimishije u Rwanda ruvuga ko bitumvikana uburyo ubutegegsi bwa DRC bwahawe
inshingano zo kurandura uriya mutwe, bwarangiza bugahindukira bukajya kugirana
na wo amasezerano kandi bitari muri ariya masezerano y’i Washington ari na yo
agenderwaho.
Like This Post? Related Posts