• Amakuru / MU-RWANDA

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangaje ko kigiye gukorana n’izindi nzego za Leta mu kugenzura abacuruzi b’amata, nyuma y’uko hagaragaye izamuka rikomeye ry’ibiciro by’amata ku isoko.

Iri zamuka ry’ibiciro rije mu gihe abaguzi, cyane cyane abo mu Mujyi wa Kigali, bamaze iminsi bagaragaza ko amata yabaye make ku isoko, ndetse aho aboneka akagurishwa ku giciro kiri hejuru ugereranyije n’icyari gisanzweho.

Abacuruzi b’amata bavuga ko na bo bahura n’ikibazo cy’igabanuka ry’ingano y’amata babasha kubona ku munsi, bakavuga ko impeshyi yamaze igihe kirekire yagize ingaruka ku musaruro w’amata.

Kugeza ubu, muri Kigali, litiro y’amata adatunganijwe mu nganda ishobora kugera ku mafaranga 800 Frw, mu gihe mbere y’impeshyi yagurishwaga ku mafaranga atarenze 600 Frw.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Dr Niyonzima Eugène, avuga ko igabanuka ry’umukamo ahanini ryatewe n’impeshyi ndende yatumye amazi n’ubwatsi amatungo akenera bigabanuka.

Yasobanuye ko amata agizwe ahanini n’amazi, bityo ikibazo cy’amazi n’ibiribwa by’amatungo kikagira ingaruka ku bwinshi bw’umukamo.

Igice cy’Iburasirazuba ni cyo cyibasiwe cyane n’iki kibazo, kandi ni na cyo gitanga igice kinini cy’amata y’igihugu, aho gitanga hagati ya 40% na 50% by’amata yose aboneka mu Rwanda.

Dr Niyonzima yatanze urugero rw’Akarere ka Nyagatare, kamwe mu turere tuza ku isonga mu gutanga amata, avuga ko mu gihe cy’imvura umukamo waho washoboraga kugera kuri litiro 100.000 ku munsi, ariko muri iyi mpeshyi ukagabanuka ukagera hagati ya litiro 20.000 na 30.000.

RAB ivuga ko umusaruro w’amata ushobora kongera kuzamuka uko imvura igaruka n’ingaruka z’impeshyi zigenda zigabanuka.

Ku bijyanye n’izamuka ry’ibiciro, Dr Niyonzima yavuze ko amakuru RAB ifite atagaragaza ko inganda zitunganya amata ari zo zazamuye ibiciro.

Ati: “Inganda zitunganya amata, amakuru tuzifiteho ni uko igiciro batangiragaho amata kitahindutse. Ahubwo ni abacuruzi bamwe na bamwe bazamuye ibiciro kandi igiciro bayaranguyeho ari kimwe.”

Kubera iyo mpamvu, RAB yatangaje ko igiye gukorana na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ndetse n’izindi nzego bireba, kugira ngo hakorwe igenzura ku bacuruzi b’amata, harebwe uko ibiciro bishyirwaho n’impamvu bitandukanye cyane n’ibyo bagurirwaho.

Iki kibazo gikomeje gukurikirana icyemezo cya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda cyo kudashyiraho igiciro ntarengwa cy’amata. Minisiteri yavuze ko ibiciro bizajya bigengwa n’imikoranire n’ubwumvikane hagati y’aborozi n’abaguzi.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko aborozi bagaragaje ko hari ikinyuranyo kinini hagati y’igiciro bahabwaho amata n’igiciro umuguzi wa nyuma ayishyuraho, bigatuma igice kinini cy’inyungu gisigara mu ruhererekane rw’ubucuruzi aho kugera ku mborozi.

Muri iyi minsi kandi, igiciro cy’amata y’Inyange cyagaragayeho itandukaniro rikomeye ku isoko. Ikarito irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 yageze ku mafaranga agera ku 20.000 Frw mu bice bimwe na bimwe.

Uruganda rw’Inyange rwigeze gusobanura ko igiciro cy’ikarito y’amata irimo udupaki 12 twa mililitiro 500 ari 8.000 Frw ku baranguza, naho kuri ‘Milk Zones’ ikaba igomba kugurishwa 8.500 Frw.

Igenzura RAB yatangaje ko igiye gukora rizibanda ku kumenya impamvu hari abacuruzi bagurisha amata ku biciro biri hejuru cyane, mu gihe ibiciro byo ku ruganda bitahindutse.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments