Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, , yemeje ko ari we uzaba kapiteni w’iyi kipe mu gihe cy’imikino mpuzamahanga igiye gutangira.
Zidane, wabaye umwe mu bakinnyi bakomeye mu mateka y’u Bufaransa, agiye gutangira akazi ke nk’umutoza w’iyi kipe mu mukino wa UEFA Nations League uzahuza u Bufaransa na Turikiya ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.
Ku wa Gatanu ni bwo Zidane yatangaje urutonde rwa mbere rw’abakinnyi yahamagaye kuva yatangira kuyobora Les Bleus. Kimwe mu byari byitezwe cyane ni ukumenya niba Mbappé, usanzwe ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’u Bufaransa, azakomeza kuyobora bagenzi be nka kapiteni.
Zidane ariko yakuyeho urujijo, yemeza ko rutahizamu wa Real Madrid azakomeza kwambara igitambaro cya kapiteni.
Yagize ati: “Yego, ubu ni umukinnyi wanjye mushya kandi azaba kapiteni wanjye.”
Ibi bivuze ko Zidane adateganya guhindura ubuyobozi bw’ikipe, ahubwo akaba yahisemo gukomeza kwizera Mbappé mu nshingano zo kuyobora bagenzi be.
Zidane kandi yabajijwe ku cyemezo cyo kutashyira ku rutonde rw’abakinnyi yahamagaye, nubwo uyu mukinnyi yari mu ikipe y’u Bufaransa yitabiriye Igikombe cy’Isi cya 2026.
Umutoza mushya yavuze ko icyemezo cye kidashingiye ku kuba Kanté atakiri umukinnyi mwiza, ahubwo ko ari amahitamo yakoze agamije gutegura no guteza imbere ikipe nshya.
Zidane yagize ati: “Ni ukugira ngo dufashe iyi kipe gutera imbere. Ntabwo bihuriye n’ubushobozi bwe, kuko ni umukinnyi udasanzwe kandi w’igitangaza.”
Yakomeje agira ati: “Ariko ni amahitamo. N’Golo afite imyaka 35, kandi nakoze amahitamo yanjye, atandukanye n’ayabandi.”
Kanté amaze imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bakomeye u Bufaransa bwagiye bugirira icyizere, ariko Zidane akaba agaragaza ko ashaka gutangira urugendo rushya yongerera amahirwe abandi bakinnyi no kubaka ikipe izaba ifite isura nshya.
Ku ruhande rwa Mbappé, gukomeza kuba kapiteni bishimangira umwanya afite mu ikipe y’igihugu, aho azaba ari mu bakinnyi bitezweho gufasha Zidane gutangira neza inshingano ze nshya.
Like This Post? Related Posts