Umunyamakuru
w’imikino, Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yamaze gusezera mu Kigo
cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yari amazemo imyaka 8.
Mu itangazo
yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Ruvuyanga, yashimiye ubuyobozi bwa RBA
bwamureze agakura akaba ahavuye ari umugabo.
Ati
"Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’abanyarwanda muri rusange ko namaze
gusezera mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze
imyaka 8, ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza ngakura muri uyu mwuga
none mbaye umugabo wifatira ikemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye."
Yakomeje
kandi ashimira abo bakoranaga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.
Ati
"Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye
neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho,
muzabimbabarire."
Yasoje avuga
ko aho azakomereza bazahamenya mu minsi iri imbere.
Ati
"Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri
imbere."
Ruvuyanga
akaba yakoraga mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda ndetse akaba
yanogezaga imipira by’umwihariko ya Shampiyona y’u Rwanda.
Like This Post? Related Posts