Umusore w’imyaka 25 y'amavuko wo mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi akekwaho kwica nyina w’imyaka 77 y'amavuko, amuteye icyuma.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, mu Kagari ka Mataba, mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera buhita bujyana n’inzego z’umutekano aho ibyabereye kugira ngo hakorwe ibikenewe.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko uyu musore yari amaze igihe agaragaza ko ashobora kwica nyina, ndetse ko hari ubwo yagiye avuga ko azamwica.
Bakomeje bavuga ko uyu mubyeyi yari yaranamuhaye umunani we, mu rwego rwo kugerageza kumufasha no kureba niba ibyo byatuma atuza, ariko nyuma uwo musore aza kuwugurisha.
Aba baturanyi bavuga kandi ko kubera impungenge bari bafite ku mutekano w’uyu mubyeyi, yari yaravuye mu rugo ajya kuba mu icumbi, nyuma yo kugirwa inama n’abantu bari bamwegereye. Icyakora, yari amaze iminsi ine agarutse mu rugo mbere y’uko yicwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yavuze ko ubuyobozi bwamenyeshejwe iby’urupfu rw’uwo mubyeyi ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00'), buhita bujyana n’inzego z’umutekano aho byabereye, maze uyu musore ahita atabwa muri yombi.
Ati:“Yamwishe amuteye icyuma. Ni umusore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze no kujya kubwivuza.”
Icyakora, amakuru ajyanye n’ubuzima bwo mu mutwe bw’uyu musore aracyafatwa nk’ibikekwa n’ubuyobozi, bishingiye ku mateka ye, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza intandaro y'ubwo bwicanyi.
Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kujya bihutira kugeza ku buyobozi amakuru yose ajyanye n’ikibazo gishobora guteza umutekano muke.
Yasabye ko amakuru nk’aya yajya atangwa hakiri kare mu ngo zirimo amakimbirane cyangwa abantu bagaragaza imyitwarire ishobora gushyira ubuzima bw’abandi mu kaga.
Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje. Naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.
Like This Post? Related Posts