• Amakuru / MU-RWANDA

 

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yatangaje ko ukwezi k’Ukwakira 2026, kwahariwe gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. 

Muri uku kwezi hazakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije gukomeza ubukangurambaga ku bumwe n’ubudaheranwa, by’umwihariko hibandwa ku ngamba zo gukemura imbogamizi zikigaragara muri uru rugendo.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo yacu.” MINUBUMWE ivuga ko iyi nsanganyamatsiko igamije kwibutsa buri Munyarwanda ko ibyagezweho mu kubaka igihugu byubakiye ku mahitamo meza Abanyarwanda bagize yo kubana no gukorera hamwe nk’abagize igihugu kimwe.

Kuva ku wa 01 kugeza ku wa 31 Ukwakira 2026, hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro mu Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Uturere. Ibyo biganiro bizabera ahantu hateguwe ku rwego rwa buri Ntara ndetse no mu Mujyi wa Kigali, kandi bizanakorerwa no mu magororero.

Hazanakorwa ubukangurambaga mu nteko z’abaturage, hibandwa ku ngamba zo kurwanya imbogamizi zikigaragara ku bumwe n’ubudaheranwa ndetse no kurinda ibyagezweho mu rugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Muri gahunda zateganyijwe harimo kandi ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, bizahuriza hamwe ibyiciro bitandukanye birimo urubyiruko ruri mu mashuri n’urutiga, abakozi ndetse n’abarezi. Hazatangwa kandi ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa mu byiciro byihariye birimo amashuri, ibigo ngororamuco, amakoperative n’ahandi hatandukanye.

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE mu mwaka wa 2025 ku gipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda bugaragaza ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda byageze kuri 95.3%, bivuye kuri 82.3% byari byagaragajwe mu mwaka wa 2010.

Mu byagaragajwe n’ubwo bushakashatsi, Intara y’Iburasirazuba ni yo yaje ku isonga n’igipimo cya 97.2%, ikurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 95.5% n’Intara y’Amajyepfo ifite 95.4%. Intara y’Iburengerazuba yo yagaragaje igipimo cya 94.9%, mu gihe Umujyi wa Kigali wagaragaje 93.7%.

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza iri zamuka ry’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, MINUBUMWE ivuga ko hari ibibazo bigikeneye guhabwa umwihariko muri politiki na gahunda zigamije kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa.

Muri ibyo bibazo harimo ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubushakashatsi bugaragaza ko mu bantu babajijwe, 23% bavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikigaragara mu duce batuyemo.

Nanone, 38% by’ababajijwe bavuze ko hari abantu bakoze ibyaha bya Jenoside bagitsimbaraye ku ngengabitekerezo y’irondabwoko n’ivangura.

Ubushakashatsi kandi bwagaragaje impungenge zijyanye n’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, aho imbuga nyinshi zikorera hanze y’u Rwanda zatunzwe agatoki ko zigoreka amateka ndetse zigakwirakwiza amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri ku rugendo igihugu kimaze kugeraho.

MINUBUMWE ivuga ko ibyo bishobora kuyobya abantu benshi, cyane cyane abakiri bato, bityo hakaba hakenewe gukomeza ibiganiro, ubukangurambaga n’uburezi bugamije gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amateka, kurinda ibyagezweho no gukomeza kubaka ubumwe n’ubudaheranwa.

Muri uku kwezi k’Ukwakira, ibikorwa biteganyijwe bizibanda ku gukomeza uruhare rwa buri Munyarwanda mu gusigasira ibyo igihugu kimaze kugeraho, hashingiwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “ubumwe n’ubudaheranwa: Amahitamo yacu.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments