Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nzeri 2023, Nibwo ku Mugabane w’Uburayi habaga imikino itandukanye mu mwaka w’imikino mushya w’Irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, UEFA Champions League hagaragayemo isomo FC Barcelone yatanze itsinda ibitego 5-0.
Amakipe atandukanye arimo Manchester City ifite irushanwa riheruka na Paris Saint-Germain yagowe cyane no kubona amanota 3 nubwo yatsinze ibitego bishimangira ubukaka bwayo.
UEFA Champions League ya 2023/24 yatangiye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Nzeri, hakina amakipe aherereye guhera mu Itsinda E kugeza mu Itsinda F mu gihe andi azakina ku wa Gatatu.
Umukino wari utegerejwe na benshi kuri uyu mugoroba, wabereye kuri Parc des Princes mu Bufaransa aho Paris Saint-Germain yiganjemo amaraso mashya nyuma yo gutandukana n’abarimo Lionel Messi, Neymar na Sergio Ramos, yari yakiriye Borussia Dortmund yo mu Budage.
Mu Itsinda E, Feyenoord yatangiye neza itsinda Celtic y’abakinnyi icyenda ibitego 2-0 naho igitego cyo mu minota y’inyongera cyinjijwe n’umunyezamu Ivan Provedel gifasha Lazio kunganya na Atlético Madrid 1-1.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeri hateganyijwe imikino itangira saa 21:00 iri mu matsinda ateye atya:
Itsinda A
FC Galatasaray vs FC Copenhagen (18:45)
Bayern Munich vs Manchester United
Itsinda B
Arsenal vs PSV Eindhoven
FC Seville vs Lens
Itsinda C
Real Madrid vs Union Berlin (18:45)
SC Braga vs Napoli
Itsinda D
Benfica vs FC Salzburg
Real Sociedad vs Inter Milan
Like This Post?
Related Posts