I Nairobi
muri Kenya hatangiye inama ya 10 ya Komisiyo Ihoraho Ihuriweho n’u Rwanda na
Kenya ishinzwe guteza imbere no gukurikirana ubufatanye hagati y’ibihugu
byombi.
Iyi nama
izamara iminsi itatu, ikaba igamije gusuzuma aho umubano n’ubufatanye hagati
y’u Rwanda na Kenya bigeze, ndetse no kurebera hamwe izindi nzira zishobora
gutuma ubwo bufatanye burushaho kwaguka no gutanga umusaruro.
Mu biganiro
bizigirwa muri iyo nama impande zombi zirarebera hamwe gahunda zisanzwe
zihuriweho, harebwe intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ryazo ndetse
n’imbogamizi zishobora kuba zaragaragaye.
Hanitezwe
kandi ko iyi nama izatanga umwanya wo kuganira ku bindi byiciro by’ubufatanye
bushya, hagamijwe gushyiraho gahunda zihuriweho zafasha ibihugu byombi gukomeza
kungukira mu mibanire yabyo.
U Rwanda na
Kenya bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye,
zirimo ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi, ikoranabuhanga, uburezi n’izindi
nzego z’ingenzi.
Komisiyo
Ihoraho Ihuriweho n’ibihugu byombi ni urubuga ruhuza impande zombi kugira ngo
zisuzume imigendekere y’imibanire yazo, zishyireho ingamba nshya ndetse
zinakurikirane ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano n’imishinga byumvikanyweho.
Ibiganiro
biri kubera i Nairobi biteganyijwe kuzatanga umurongo mushya w’ubufatanye
hagati y’u Rwanda na Kenya, hanashakishwa uburyo bwo kurushaho guteza imbere
inyungu zihuriweho no gushimangira umubano umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Inama ya 10 y’iyi Komisiyo kandi ni umwanya wo kurebera hamwe ahakenewe imbaraga nshya, hagamijwe ko ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya bukomeza kuba igikoresho cy’ingenzi mu guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage b’ibihugu byombi.