Mu gitondo
cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira 2026,ububiko bw’uruganda rwa Zara
Imvestiment Ltd ruherereye i Masoro mu cyanya cy’inganda rwafashwe n’inkongi
y’umuriro.
Ni inkongi
yatangiye mu masaha ya mu gitondo ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe . Kugeza
ubu ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi n’agaciro k’ibyo yangije.
Umuvugizi wa
Polisi mu Mujyi wa Kigali,CIP Gahonzire Wellaris, yavuze ko Polisi yihutiye
kujya kuzimya inkongi.
Ati “Polisi
ishami rishinzwe kurwanya inkongi ndetse n’ubutabazi,twatabaye, tujya kuzimya
inkongi,aho bigeze nta handi hakongera gushya .”
Akomeza ati
“ Kubera ububiko bw’ifumbire,ibigori, bisaba kuzimya ushyiramo amazi,turizera
ko ntahandi hakongera gufatwa.Umuriro wacogoye,igisigaye ni ukurangiza.”
CIP
Gahonzire avuga ko Polisi isanzwe itanga amahugurwa yo kuzimya inkongi.
Ati “Ubusanzwe
Polisi ishami rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi,ritanga amahugurwa k
ubuntu,Duuhugura cyane cyane ahantu hahurira abantu
benshi,inganda,aamahoteri,Resitora,amavuriro,tukabahugura uko bazimya inkongi,ikiyitera,kuyirwanya
ariko cyane tukabigisha uko bakoresha ibikoresho byifashishwa mu kuzimya
inkongi.”
Inyubako za
Zara Investment zaherukaga kwibasirwa n’inkongi y’umuri muri Nyakanga
uyu mwaka Icyo gihe zakoreragamo ibigo nka Masaka Farms Factory, ETG Agri
Inputs Ltd n’ububiko bw’Abashinwa babikamo liqueur n’ibisuguti.