Mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gitambi, Akagari ka Hangabashi, Umudugudu wa Kabonabose, umukecuru witwa Akimpaye Vestine avuga ko amaze igihe arwaye ku buryo adashobora kwivuza, bitewe no kubura ubwisungane mu kwivuza.
Akimpaye avuga ko uburwayi afite atazi neza icyabuteje, ariko ko
bukomeje kumutera intege nke no kumubuza gukora
imirimo isanzwe. Yongeraho ko usibye ikibazo cyo kwivuza, n’inzara ari yose
kuko nta biribwa bihagije bafite.
Umugabo
we babana na we ahamya ko umuryango ufite amikoro make, ku buryo kubona ibyo
kurya no kubona amafaranga yo kwivuza bikomeje kubagora. Avuga ko kuri ubu batunzwe ahanini
n’ubufasha bahabwa n’abagiraneza cyangwa abandi babafasha.
Uyu muryango urasaba ubufasha bw’ibanze, burimo kubona ubwisungane
mu kwivuza, ibiribwa ndetse n’ubundi bufasha bwabafasha guhangana n’ibibazo
by’ubuzima n’imibereho.
Ibindi
byumve muri iyi Video
Like This Post? Related Posts