Ikigega
Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyemeye ko u Rwanda rwahabwa miliyoni 35,7
z’amadolari ya Amerika binyuze muri gahunda y’inguzanyo y’igihe giciriritse
izwi nka Extended Credit Facility (ECF), igamije gushyigikira gahunda
z’iterambere ry’ubukungu.
Aya makuru
yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, nyuma y’isuzuma rya mbere
ry’iyi gahunda, ryakozwe mu biganiro byahuje impande zombi kuva ku wa 23 Nzeri
kugeza ku wa 6 Ukwakira 2026.
Icyakora,
icyemezo cya nyuma cyo gutanga aya mafaranga kizafatwa n’Inama y’Ubutegetsi ya
IMF mu Ukuboza 2026. Mu gihe iyi nama yacyemeza, aya mafaranga
biteganyijwe ko azafasha u Rwanda gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda zarwo zo
guteza imbere ubukungu.
IMF
yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwihagararaho, nubwo ku rwego
mpuzamahanga hakomeje kugaragara ibibazo bitandukanye.
Mu gihembwe
cya mbere cya 2026, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,7%. Ibicuruzwa
byoherezwa mu mahanga n’amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga na
byo byagize uruhare mu kugabanya icyuho hagati y’ibyo igihugu gitumiza hanze
n’ibyo cyoherezayo.
Nubwo bimeze
bityo, izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba imbogamizi. Muri Kanama 2026, umuvuduko
w’izamuka ry’ibiciro wageze kuri 15,7%, urenga kure intego ya 5% yashyizweho na
Banki Nkuru y’u Rwanda.
Ku bijyanye
n’imari ya Leta, IMF yavuze ko icyuho cy’ingengo y’imari cyagabanutse kikagera
kuri 4,8% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka w’ingengo y’imari wa
2025/2026.
Iki kigo
cyasabye u Rwanda gukomeza kongera amafaranga yinjizwa imbere mu gihugu no
guhitamo neza imishinga minini iterwa inkunga n’inguzanyo zituruka hanze,
kugira ngo amafaranga akoreshwe mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro.
Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko nubwo u Rwanda rukomeje
gufata inguzanyo zo gutera inkunga iterambere, intego ya Leta atari ukuzishyura
ahanini binyuze mu kongera imisoro, ahubwo ari ugushora ayo mafaranga mu
mishinga izamura umusaruro w’ubukungu.
Yasobanuye
ko inguzanyo u Rwanda rufata zigabanyijemo ibyiciro bibiri by’ingenzi,
hashingiwe ku nyungu zazo n’igihe zigomba kwishyurirwa.
Icyiciro
kinini, kigera hafi kuri 90% by’inguzanyo z’igihugu, kigizwe n’izitangwa ku
mabwiriza yoroshye (concessional loans). Akenshi ziba zidafite inyungu, cyangwa
zifite inyungu nke cyane, kandi zikagira igihe kirekire cyo gutangira
kwishyurwa n’igihe cyo kurangiza kwishyura gishobora kugera ku myaka 30 cyangwa
40.
Izindi nguzanyo, zingana na hafi 10%, ni izifite inyungu ziri hejuru gato, akenshi hagati ya 1% na 2%. Minisitiri Murangwa yavuze ko Leta yirinda inguzanyo zifite inyungu zirenga 2,5%, kandi izifite inyungu zikoreshwa cyane mu mishinga ishobora gutangira kwinjiza amafaranga mu gihe gito.
Like This Post? Related Posts