• Ubukungu / IMISORO

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yagaragaje ko ibiciro by’ibiribwa bishobora gukomeza kuba ku gitutu, mu gihe umusaruro w’ubuhinzi ukiri muke, ibiciro by’ingufu bikiri hejuru ndetse n’ikiguzi cy’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga gikomeje kugira uruhare mu izamuka ry’ibiciro.

Ibi byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, ubwo yagaragazaga ibijyanye na Politiki y’Ifaranga n’Ubutajegajega bw’Urwego rw’Imari, aho yavuze ko izamuka ry’ibiciro mu Rwanda ryakomeje kwihuta mu 2026.

Mu gice cya mbere cya 2026, izamuka rusange ry’ibiciro ryageze kuri 11.2%, rivuye kuri 7.3% mu gihe nk’icyo mu 2025.

BNR ivuga ko iri zamuka ryatewe ahanini n’ibibazo byo ku ruhande rw’itangwa ry’ibicuruzwa, birimo umusaruro muke w’ubuhinzi ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’ingufu n’ibindi bikoresho.

Mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cya 2026, izamuka ry’ibiciro ryakomeje kuba hejuru y’urugero rwo hejuru rwa 8% BNR ishyira mu ntego y’ubutajegajega bw’ibiciro.

BNR ivuga ko umusaruro muke w’ubuhinzi, cyane cyane mu gihembwe cy’ubuhinzi cya A, wagize uruhare rukomeye mu kuzamura ibiciro by’ibiribwa bishya.

Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko iki kibazo cyiyongera ku bindi bituruka hanze y’ubuhinzi, birimo izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibindi bikoresho.

Agira ati “Ibi byiyongera ku zindi mpamvu ziri hanze y’ubuhinzi, zirimo izamuka ry’ibiciro bya peteroli n’ibindi bikoresho, bigatuma ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu ndetse n’icyo gukora no kugeza ibicuruzwa ku isoko cyiyongera.”

Muri Kanama 2026, izamuka ry’ibiciro ryari rimaze kugera kuri 15.7%, ibintu BNR ivuga ko byagaragazaga ko igitutu cy’ibiciro ku isoko cyari gikomeye.

BNR isobanura ko igice kinini cy’iri zamuka giterwa n’ibibazo byo ku ruhande rw’itangwa ry’ibicuruzwa, bizwi nka “supply shocks”, bishobora guterwa n’umusaruro muke w’ibiribwa cyangwa izamuka ry’ibiciro by’ingufu.

Iyo umusaruro w’ibiribwa ugabanutse, ibicuruzwa biboneka ku isoko bigabanuka, bigatuma ibiciro byabyo bizamuka. Ku rundi ruhande, iyo ibiciro by’ingufu bizamutse, ikiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu no kugeza ibicuruzwa ku isoko na cyo kiriyongera.

BNR ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ryagize ingaruka no ku bwikorezi, ku buryo ibiciro by’ubwikorezi rusange n’ubwambukiranya imipaka byazamutse, bigira uruhare mu kongera ibiciro by’ibicuruzwa bigera mu Rwanda.

BNR ifite impungenge ko izamuka ry’ibiciro ryahinduka uruziga

Nubwo ibibazo byo kugeza ibicuruzwa (supply) ku babikeneye ari byo biri mu mpamvu zikomeye zitera izamuka ry’ibiciro, BNR ivuga ko hari izindi ngaruka zishobora gutuma iki kibazo kiramba.

Muri zo harimo ibyo BNR yise “second-round effects”, aho abantu n’ibigo batangira guteganya ko ibiciro bizakomeza kuzamuka, bikagira ingaruka ku myitwarire yabo.

Urugero, umucuruzi ashobora kongera igiciro cy’igicuruzwa atari ukubera gusa ko ikiguzi cyo kugura cyazamutse, ahubwo bitewe n’uko ateganya ko ibiciro bizakomeza kuzamuka.

Iyo iyi myitwarire ikwirakwiriye mu nzego zitandukanye z’ubukungu, izamuka ry’ibiciro rishobora kuva ku kibazo cy’igihe gito rikaba ikibazo kimara igihe kirekire.

BNR kandi ivuga ko izamuka rikomeje ry’ibiciro rishobora gutuma abakozi basaba kongererwa imishahara kugira ngo bashobore guhangana n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima.

Guverineri Hakuziyaremye ati “Iyo imishahara izamutse cyane, ikiguzi cy’umusaruro ku bigo na cyo gishobora kwiyongera, bigatuma hari ibigo byongera ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi.”

Gusa BNR ivuga ko uruhare rw’imishahara mu kuzamura ibiciro mu Rwanda rukiri ruto.

Ikihangayikishije Banki Nkuru y’u Rwanda ni uko izamuka ry’ibiciro rishobora gutangira kugira ingaruka ku myumvire y’abaguzi n’abacuruzi, ku buryo abatanga serivisi n’abacuruzi bashobora gukomeza kongera ibiciro bateganya ko bizakomeza kuzamuka.

BNR ivuga ko yakomeje gukaza ingamba za Politiki y’Ifaranga mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo no gufasha izamuka ry’ibiciro gusubira ku ntego yayo yo hagati ya 5%, iri mu rugero rwa 2% kugeza kuri 8%.

BNR iteganya ko izamuka ry’ibiciro mu 2026 rizagera ku mpuzandengo ya 13.9%, ariko rikazatangira kugabanuka mu 2027, ku buryo rishobora kujya munsi ya 8% mu gice cya kabiri cy’uwo mwaka.

Gusa iri teganya rishobora guhungabanywa n’umusaruro muke w’ubuhinzi uterwa n’ikirere, izamuka ry’ikiguzi cy’ibikoresho by’ubuhinzi, ibiciro bya peteroli bikiri hejuru, ibiciro by’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga ndetse n’umutekano muke ukomeje kugaragara ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bivuze ko, nubwo izamuka rusange ry’ibiciro rishobora gutangira kugabanuka mu 2027, ibiciro by’ibiribwa bishobora gukomeza kuba ku gitutu mu gihe umusaruro w’ubuhinzi utarazamuka bihagije, ibiciro by’ingufu bikiri hejuru ndetse n’ibicuruzwa bitumizwa mu mahanga bikomeje guhenda.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments