• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo w’imyaka 41 wo mu Karere ka Bugesera yateze umugore we w’imyaka 38 avuye guhinga amutema ijosi aramwica, arangije na we yikata ubugabo ndetse anitema ku ijosi aza kujyanwa kwa muganga apfirayo.

Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 21 mu Mudugudu wa Kigina mu Kagari ka Nemba mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamduni, yemeje ko uyu muryango wabanaga mu buryo butemewe n’amategeko aho wari umaranye umwaka.

SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko uwo mugabo yari yikomerekeje ku bugabo bwe ndetse no ku ijosi.

Yasobanuye ko bari bamaze iminsi bafitanye amakimbirane asaba abaturage kwirinda kwihanira no kujya begera inzego z’umutekano ndetse n’izibanze zikabafashe kubakemurira ibibazo.

Ibindi birebe muri iyi video

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments