• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu bane barimo babiri n’abana babiri b’impanga bo mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Ruhango mu mudugudu wa Ntora bagwiriwe n’inzu bahita bapfa bitewe n’imvura yaguye ku gicamunsi cyo ku wa 22 Ukwakira 2026.

Aho iyi mpanuka yabereye hari urukuta rw’amabuye rurerure rw’undi muntu wateganyaga kuzahubaka kuko hahahanamye, gusa abahatuye bavuga ko yari yarahagaritswe kuko hashyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Urebye aho urwo rukuta ruri n’ikibanza rwarimo usubira hepfo nta yindi nyubako yari ihari kuko abaturage bari barahimuwe kuko hashyiraga mu kaga ubuzima bwabo. Gusa iyi nzu yagwiriwe n’urukuta ni yo yonyine yari ihasigaye.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje ko iyi mpanuka yabaye ubwo urukuta rwari rwegereye iyo nzu yari irimo abantu rwinjiragamo amazi bituma rugwira iyo nzu.

Ibindi birebe muri iyi Video


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments