Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko umuhanda uhuza Akarere ka Gasabo n’aka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru wafunzwe kubera ikamyo yangije ikiraro cy’ibyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2026.
Uyu muhanda uca mu Kagari
k’Agateko mu Murenge wa Jali, Buhiza na Nyakabungo, ugakomereza muri
Rulindo. Kuva mu gitondo, nta modoka ziri kuwunyuramo bitewe n’iyi
mpanuka.
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo yagize
ati “Muri iki gitondo, imodoka yari yikoreye umucanga yakinyuzeho, bya byuma
byo hasi biravunika, hanyuma amapine yinjiramo hafi yo kugwamo hasi, iheramo.
Yafunze ibindi binyabiziga byose.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje
ko imodoka zose, nini n’intoya, zidashobora kunyura kuri iki kiraro, keretse
abanyamaguru gusa.
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo
yatangaje ko iki kiraro cyashaje cyane, asobanura ko abaturage bari basanzwe
bifatanya mu kugisana ariko ko ubu bigoye.
Ati “Ni ikiraro gikuze. Kimaze igihe
kinini cyane, kimaze imyaka irenga 30 gikoreshwa. Iki kiraro cyarashaje, kimaze
igihe gishwanyagurika. Icyo twabonye ni uko ibyuma byo hasi ni byo byashize,
byarashaje.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje
ko buri gukora ibishoboka byose kugira ngo iki kiraro gisanwe, cyongere
gikoreshwe mu gihe gito gishoboka.