Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuriye umuhanzi Nyarwanda uba muri Canada, Manzi
Kalisi Daddy uzwi nka Daddy Cassanova, uko yakurikirana ikibazo cy’Umu-DJ avuga
ko yakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo atabimuhereye uburenganzira.
Daddy
Cassanova wamamaye mu buhanzi mu myaka yatambutse, ubu usigaye atuye muri
Canada, yamenyesheje RIB binyuze ku rubuga rwa X ko hari umu-DJ wo mu Rwanda
wakoresheje izina rye mu kwamamaza igitaramo, atabanje kubimusaba cyangwa ngo
amuhe uburenganzira.
Mu butumwa
bwe, uyu muhanzi w’Umunyarwanda ufite unabwenegihugu bwa Canada, yasabye RIB
kumugira inama ku nzira yanyuramo kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.
Yagize ati
“Nitwa Manzi Kalisi Daddy, mu muziki nkaba nzwi nka Cassa cyangwa Daddy
Cassanova. Ndi umuhanzi Nyarwanda ufite ubwenegihugu bwa Canada, kandi ndashaka
kurega umu-DJ wo mu Rwanda wakoresheje izina ryanjye mu kwamamaza igitaramo
ntamuhaye uburenganzira. Ni izihe nzira nziza nakurikiza kugira ngo iki kibazo
gikemuke?”
Mu
kumusubiza, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwamusabye kugeza ikibazo
cye kuri sitasiyo yarwo imwegereye, akajyana n’ibimenyetso byose bifitanye
isano n’icyo avuga.
RIB yagize
iti “Muraho Daddy, murakoze kutwandikira. Turabasaba kugeza ikirego cyanyu kuri
sitasiyo ya RIB ibegereye, mujyaneyo n’ibimenyetso mufite. Tuzakurikirana
ikibazo cyanyu.”
Nyuma y’iki
gisubizo, uyu muhanzi yashimiye uru rwego, ndetse anizeza ko itsinda rye ryamaze
gutanga ikirego kuri iki kibazo.
Yagize ati
“Murakoze ku gisubizo cyanyu cyihuse. Itsinda ryanjye ryabohereje imeri muri
iki gitondo irimo ibimenyetso byose byanditse kandi byakusanyijwe kuri iki
kibazo. Twiteguye gukurikiza inzira yose muzatugira inama, harimo no kwitaba ku
giti cyacu niba ari ngombwa.”
Daddy
Cassanova ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakorera umuziki hanze y’u Rwanda,
yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nk’iyitwa ‘Imyaka itatu’ ndetse n’iyo
yasubiyemo yitwa ‘Ishiraniro’ zakunzwe na benshi mu myaka ya za bibiri.
Uyu muhanzi
wakomereje ibikorwa bye bya muzika muri Canada, aherutse kuza mu Rwanda, aho
yanashyize hanze indirimbo ‘Make it Home’ ikoze mu buryo bwa Reggae.
Like This Post? Related Posts