Igikomangomakazi
cya Maroc, Lalla Asmaa, mushiki w’Umwami Mohammed VI, yatangaje ko avuye mu
Rwanda afite umutima uremerewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
ariko kandi yuzuye icyizere bitewe n’uburyo Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka,
kunga ubumwe no kurenga amateka ababaje banyuzemo.
Yabitangaje
ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside
rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki
gikomangomakazi cyari giherekejwe n’itsinda ry’abayobozi bo muri Maroc. Lalla
Asmaa yashyize indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside,
afata n’umunota wo kubunamira.
Lalla Asmaa
yakiriwe, asobanurira amateka yarwo n’akamaro rufite mu kubungabunga
ibimenyetso bya Jenoside no kwigisha amateka yayo. Iki gikorwa
cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano
Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène.
Yasuye ibice
bitandukanye by’uru rwibutso, asobanurirwa amateka y’uko abayikoze bayiteguye
bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuhamya bw’abayirokotse
n’ingaruka yasize ku Banyarwanda.
Yanasobanuriwe
urugendo rw’u Rwanda rwo kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.
Mu butumwa
yanditse mu gitabo cy’abashyitsi cy’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Lalla
Asmaa yavuze ko ibyo yabonye byamukoze ku mutima, ariko bikamuha n’icyizere.
Yagize ati:
“Urwibutso rw’abazize Jenoside ni gihamya ya rimwe mu mahano akomeye kurusha
ayandi yabayeho mu mateka y’inyokomuntu. Mvuye mu Rwanda uyu munsi mfite
umutima uremerewe, ariko nanone wuzuye icyizere, kubera ubushobozi bw’u Rwanda
bwo kurenga kuri ibi bihe bibabaje, ndetse n’ubumwe no kongera kwiyubaka
kw’abaturage barwo b’indashyikirwa. Mukomeze kuba ikimenyetso cy’icyizere.”
Igikomangomakazi
cya Maroc Lalla Asmaa yunamiye aho yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994, asiga ubutumwa bw’icyizere ku Rwanda
Uru Rwibutso
rwa Jenoside rwa Kigali rwafunguwe mu 2004, rushyinguyemo imibiri
y’inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994.
Nyuma yo
gusura uru rwibutso, Lalla Asmaa yanasuye Ingoro Ndangamurage y’Urugamba rwo
Guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko, ahasobanuwe amateka
y’urugamba Ingabo za RPA zarwanye zigahagarika Jenoside muri Nyakanga 1994.
Igikomangomakazi
Lalla Asmaa ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gushimangira umubano
n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye no kwita ku
buzima bw’abafite ubumuga bwo kutumva.
Ku wa Mbere,
tariki ya 26 Ukwakira 2026, Lalla Asmaa na Madamu Jeannette Kagame bafunguye
ikigo cyihariye mu gusuzuma no kuvura indwara z’amatwi no gufasha abafite
ubumuga bwo kutumva, giherereye mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Iki kigo
cyashyizweho ku bufatanye bwa Imbuto Foundation na Fondation Lalla Asmaa,
hagamijwe kwagura serivisi z’ubuvuzi bwihariye no gufasha abana bafite ibibazo
byo kutumva.
Muri ubwo
bufatanye, abarwayi 50 b’Abanyarwanda bateganyirijwe gushyirwamo utwuma
tubafasha kumva, mu gihe abandi 56 bateganyirijwe guhabwa utwuma twongera
ubushobozi bwo kumva.
Ibikorwa
by’uru ruzinduko biri mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na
Maroc mu nzego z’ubuzima, imibereho myiza n’ubutabazi.