Nibura
abantu 64 bamaze kwitaba Imana nyuma y’uko gari ya moshi ebyiri zitwara
abagenzi ku muvuduko mwinshi zizei na metro zagonganiye mu gihugu
cya Espagne, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.
Iyi mpanuka
yabereye hafi y’agace ka Urda, mu ntara ya Toledo, mu karere ka Castilla-La
Mancha, mu gace ko hagati mu gihugu.
Amakuru
yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga avuga ko gari ya moshi imwe yo muri
sosiyete ya Leta ya Renfe yagonganye n’indi ya sosiyete yigenga ya Iryo, zombi
zari zerekeje i Seville ziturutse i Madrid.
Raporo za
mbere zigaragaza ko gari ya moshi ya Iryo yari yahagaze, indi ikayigonga
inyuma, bigatuma bimwe mu bice birimo abantu biva ku murongo wa
gari ya moshi.
Abantu
babarirwa mu magana bari muri izo gari ya moshi zombi, kandi ibikorwa byo
gutabara no gushakisha abandi baba bakiri mu kaga byarakomeje.
Abayobozi bo
mu karere ka Castilla-La Mancha batangaje ko abantu barenga 100 bakomeretse,
bamwe muri bo bakaba bari bakeneye kujyanwa mu bitaro.
Inzego
z’ubutabazi, abapolisi n’abaganga bageze ahabereye impanuka kugira ngo batabare
abari mu kaga kandi bafashe abakomeretse.
Kugeza ubu,
impamvu nyayo yateye iyi mpanuka iracyakorwaho iperereza. Imodoka za gari ya
moshi zaturutse mu masosiyete abiri yavuzwe zari zanagize uruhare mu yindi
mpanuka ikomeye yabereye muri Espagne muri Mutarama 2026, yahitanye abantu 46.
Iyi mpanuka
yongeye guteza impungenge ku mutekano w’ubwikorezi bwa gari ya moshi muri
Espagne, mu gihe ibikorwa byo gutabara no kumenya neza icyabaye bikomeje.
Like This Post? Related Posts