Kuri uyu wa
gatatu tariki ya 28 Ukwakira 2026 mu Ishuri
ry’amahugurwa rya Polisi u Rwanda
riherereye I Gishari mu karere ka Rwamagana
habereye umuhango wo kwinjiza abasore n’inkumi 1652 muri Polisi y’U Rwanda
Abo bapolisi
bashya 1.652 basoje amahugurwa y’ibanze y’icyiciro cya 22, mu muhango
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yabasabiyemo gushyira
imbere gukumira ibyaha aho gutegereza ko biba kugira ngo babikurikirane.
Witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bwa Leta.
Umuyobozi
w’Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yashimiye
abapolisi basoje amahugurwa ku murava, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu
gihe cyose bamaze biga.
Yabibukije
ko gusoza amahugurwa y’ibanze bitavuze ko barangije kwiga, ahubwo ari
intangiriro y’urugendo rwabo mu mwuga wa Polisi, kuko bazakomeza guhabwa andi
mahugurwa agamije kongera ubumenyi n’ubushobozi bwo kuzuza neza inshingano
zabo.
CP Mujiji yabasabye kandi gukomeza kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda imyitwarire yose ishobora guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda no gusigasira indangagaciro zayo aho bazoherezwa gukorera hose.
Mu ijambo rye, Minisitiri Biruta yashimangiye ko Polisi y’u Rwanda ikwiye kurangwa n’imikorere igamije gutahura hakiri kare ibibazo bishobora guhungabanya umutekano no kubikumira bitaraba.
Yagize ati: “Turifuza Polisi itekereza mbere y’igihe ibibazo bishobora kuvuka aho gutegereza ko biba; Polisi ikumira ibyaha aho gutegereza kubikurikirana bimaze gukorwa.”
Yasabye abapolisi bashya kurangwa n’ikinyabupfura, ubunyamwuga n’ubwitange mu nshingano zabo, bagashyira imbere abaturage n’ibibazo byabo.
Yanabibukije akamaro ko gukorana bya hafi n’izindi nzego z’umutekano mu kurinda imibereho myiza y’Abanyarwanda no gusigasira ishema ry’igihugu.
Mu byaranze uyu muhango harimo imyiyereko itandukanye yakozwe n’abapolisi basoje amahugurwa, bagaragaza bumwe mu bumenyi n’ubushobozi bungukiye mu ishuri. Iyo myiyereko yarimo guhosha imyigaragambyo, kumasha, imyitozo yo kwirwanaho n’akarasisi.
Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari ryashinzwe mu 2000. Ritanga amahugurwa y’ibanze ku binjira mu mwuga wa Polisi, amahugurwa ya ba ofisiye n’andi yihariye agamije kongerera abapolisi ubumenyi n’ubushobozi mu nshingano zabo.
Like This Post? Related Posts