Umuvugizi
w’Ingabo z’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutwererane
Mpuzamahanga mu bya Gisirikare muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Patrick
Karuretwa, yasabye abakozi ba Leta guhuza inshingano zabo za buri munsi
n’intego z’iterambere ry’igihugu, kugira ngo ibikorwa bakora bigire uruhare
rufatika mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yabigarutseho
kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, ubwo yagezaga ikiganiro ku
bitabiriye amahugurwa yiswe National Induction Programme, abera mu Kigo
cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Gabiro, mu Karere ka Gatsibo.
Aya
mahugurwa agamije kunoza imikoranire n’ubufatanye hagati y’abakozi ba Leta,
kongera kubazwa inshingano no guteza imbere itangwa rya serivisi nziza zishyira
umuturage ku isonga, hagamijwe kugera ku ntego z’iterambere ry’igihugu.
Ikiganiro
cya Brig Gen Karuretwa cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Kuva ku
cyerekezo cy’igihugu kugera ku nshingano zo guteza imbere abaturage.” Cyibanze
ku ruhare rw’abakozi ba Leta mu guhindura icyerekezo cy’igihugu gahunda
n’ibikorwa bifatika biteza imbere imibereho y’abaturage, bikanoza imikorere
y’inzego za Leta kandi bigashyigikira iterambere rirambye.
Ageza
ikiganiro ku bitabiriye icyiciro cya mbere, Brig Gen Karuretwa yashimangiye ko
abakozi ba Leta bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, asobanura ko
bisaba ubwitange mu gukorera abaturage, guhuza imikorere n’ibyifuzo byabo no
gufata ibyemezo bibateza imbere.
Yagize ati:
“Inzego za Leta ni zo zikoreshwa mu guhindura icyerekezo ukuri kugaragara. Iyo
zitabayeho, Icyerekezo 2050 cyaba inyandiko nziza ibitse mu kabati.”
Yakomeje
asobanura ko Icyerekezo cy’u Rwanda cya 2050 kitagamije gusa kongera amafaranga
abaturage binjiza, ahubwo ko kinibanda ku mibereho myiza yabo.
Ati: “Intego
yacyo ya kabiri ni uko buri Munyarwanda agira imibereho myiza, kubaho igihe
kirekire kandi afite ubuzima bwiza, kubona akazi keza, gutura mu nzu igezweho,
kugira umutekano no kugeza serivisi nziza ku muturage aho kugira ngo abe ari we
usiragira azishakisha.”
Atanga
urugero ku nshingano z’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Karuretwa yasobanuye ko
Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ishyira amahoro
n’umutekano mu nkingi z’imiyoborere zigamije guhindura imibereho y’abaturage,
kandi ko ari imwe mu nshingano z’ibanze za RDF.
Yashimangiye
ko Ingabo z’u Rwanda zisobanukiwe ko zikorera abaturage, agaragaza ko buri
mwaka, binyuze muri Gahunda y’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano mu Iterambere,
abasirikare, abaganga n’inzobere mu bwubatsi bakorana n’abayobozi b’inzego
z’ibanze mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.
Yavuze ko
ubwo bufatanye bugira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage no kwihutisha
iterambere ry’igihugu.
Brig Gen
Karuretwa yasabye abitabiriye aya mahugurwa kwisuzuma bakareba uburyo
inshingano basohoza buri munsi zihuzwa n’intego z’iterambere u Rwanda rwihaye,
ndetse n’uko bashobora kunoza imikorere yabo kugira ngo itange umusaruro
ugaragarira abaturage.
Aya
mahugurwa azamara ukwezi kumwe, azitabirwa n’ibyiciro bine, buri cyiciro
kikazaba kigizwe n’abagera kuri 200 baturuka mu nzego zitandukanye za Leta.
Mu biganiro
bazahabwa, hazibandwa ku ngingo z’ingenzi zirimo Icyerekezo cy’u Rwanda cya
2050 na Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), hagamijwe
kubafasha gusobanukirwa neza uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’izo
gahunda.