• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Abantu batanu barimo umwana w’imyaka ine bakomerekeue  mu gitero cya drone y’u Burusiya ikoreshwa na moteri ya turubine mu karere ka Osnovianskyi, mu mujyi wa Kharkiv muri Ukraine, mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Iki gitero cyateje inkongi y’umuriro ukomeye wangije inyubako zitandukanye.

Nkuko tubkesha ikinyamakuru  France 24 uyu muriro wakwiriye ahantu hafite ubuso bugera kuri metero kare 2.500, utwika inyubako irimo amazu yo guturamo, amazu menshi, inyubako zifashishwaga mu mirimo itandukanye ndetse n’inyubako eshatu z’inganda.

Nk’uko inzego z’ubutabazi muri Ukraine zabitangaje, izindi nyubako zegeranye n’ahabereye iki gitero  amagaraje n’ibinyabiziga byinshi na byo byangijwe n’uyu muriro.

Amashusho yafatiwe aho igitero cyabereye yerekana abashinzwe kuzimya inkongi bahanganye n’umuriro ukaze, mu gihe abandi batabazi bafashaga abaturage kuva muri ako gace babajyana ahantu hatekanye. Ibyo bikorwa byakorerwaga mu mwotsi mwinshi wari wazamutse hejuru y’inyubako.

Mu bantu batanu bakomeretse, batatu bajyanywe mu bitaro kugira ngo bahabwe ubuvuzi.

Nubwo hari impungenge z’uko u Burusiya bushobora kongera kugaba ibitero, abashinzwe ubutabazi bashoboye kugenzura no kuzimya uyu muriro.

Abahanga mu by’imitekerereze n’ihungabana na bo boherejwe aho iki gitero cyabereye kugira ngo bafashe abantu bahungabanyijwe n’ibi byabaye.

Iyi nkongi yongeye kugaragaza ingaruka ibitero bya drone bikomeje kugira ku baturage no ku bikorwa remezo mu mijyi ya Ukraine.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments