• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Brazil Luiz Inácio Lula da Silva, yizihije isabukuru y’imyaka 81 y’amavuko nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, mu birori byahurije hamwe abamushyigikiye, baririmba banamugaragariza ibyishimo.

Lula yagaragaye ahagaze inyuma ya keke y’isabukuru, azimya buji zariho, anahoberana n’abamushyigikiye. Nyuma yaho, yagejeje ijambo ku bari bateraniye aho, ari ku modoka yariho ibyuma byongera ijwi.

Muri ibyo birori, amabendera atukura y’ishyaka ry’abakozi (Parti des travailleurs) Lula abarizwamo yazamurwaga ari kumwe n’amabendera ya Brazil, mu gihe imbaga y’abantu yaririmbaga ikanamukomera amashyi.

Nubwo yari agikomeje koroherwa nyuma y’ibihe bikomeye byo kwiyamamaza, Lula yabwiye abamushyigikiye ko agomba kwitwararika kugira ngo

Mu ijambo rye, Lula yanenze uwo bahanganye mu matora, Flávio Bolsonaro, watsinzwe mu cyiciro cya kabiri cy’amatora cyabaye ku Cyumweru.

Lula yibajije impamvu Flávio Bolsonaro yaba yaravuye muri Brazil vuba nyuma yo gutsindwa, avuga ko atazi neza aho yaba ari, ariko ko yibazaga niba hari icyaha cyangwa umutwaro w’ibyo umuntu yakoze byatuma ahita ava mu gihugu cye nyuma yo gutsindwa mu matora.

Yanakomeje gushinja umuryango wa Bolsonaro kurangwa n’ubudahemuka bukabije kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku rundi ruhande, umuyobozi mukuru mu Ishami rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rishinzwe ububanyi n’amahanga yavuze ko Washington izaha Flávio Bolsonaro n’umuryango we impushya zo kwinjira muri icyo gihugu. Icyakora, ntibyari byamenyekana neza niba bari bamaze kuva muri gihugu

Flávio Bolsonaro yanze kwemera ibyavuye mu matora, atanga ibirego by’uko habaye uburiganya, nubwo nta bimenyetso yabigaragaje.

Uyu munyapolitiki kandi ari gukorwaho iperereza ku byaha bikekwa birimo ruswa, kunyereza amafaranga no kunyereza imisoro.

Urukiko rw’Ikirenga rwa Brazil rwamutegetse gushyikiriza inzego zibishinzwe pasiporo ze bitarenze saa sita z’amanywa ku wa Kabiri. Icyakora, ntibyari byamenyekana niba yari yamaze kubahiriza iryo tegeko.

Se, Jair Bolsonaro wabaye Perezida wa Brazil , arimo kurangiriza igihano cy’imyaka 27 afungishijwe ijisho iwe, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa mu matora yo mu 2022.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments