Perezida w’u
Burundi, Evariste Ndayishimiye, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro
(Doctorate Honoris Causa) na Kaminuza ya RUDN yo mu Burusiya, mu muhango
wabereye i Moscou ku wa Gatatu.
Iyi
mpamyabumenyi y’icyubahiro yahawe uyu mukuru w’igihugu mu rwego rwo kumushimira
uruhare rwe mu guteza imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, ndetse no
gushimangira umubano hagati y’u Burusiya n’u Burundi.
Umuyobozi wa
Kaminuza ya RUDN, Oleg Yastrebov, yavuze ko uyu muhango uzasigara mu mateka ya
kaminuza ndetse n’umubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati:
“Uyu munsi uzandikwa mu mateka ya Kaminuza y’Abarusiya y’Ubumwe bw’Abaturage,
izwi nka Patrice Lumumba Russian University of Friendship of Peoples, ndetse no
mu mateka y’umubano hagati y’u Burusiya n’u Burundi. Ni iby’agaciro gakomeye
kuri kaminuza yacu guha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro Nyakubahwa
Evariste Ndayishimiye, Perezida wa Repubulika y’u Burundi.”
Yakomeje
avuga ko iki gihembo kigaragaza uruhare Perezida Ndayishimiye yagize mu guteza
imbere uburezi n’ubufatanye mpuzamahanga, kikaba kinashimangira umubano
wihariye iyi kaminuza isanzwe ifitanye n’umugabane wa Afurika.
Oleg
Yastrebov yavuze ko Afurika ari umugabane ufite akamaro gakomeye mu ngamba z’u
Burusiya no mu bikorwa bya Kaminuza ya RUDN.
Yasobanuye
ko mu mateka yayo, iyi kaminuza imaze guhugura no gutanga ubumenyi ku
banyamwuga bagera ku bihumbi 20.000 bakomoka mu bihugu byose bya Afurika.
Abo
banyeshuri bize mu nzego zitandukanye zirimo ubuvuzi, ubwubatsi, ubuhinzi,
amategeko na dipolomasi, ubu bakaba bagira uruhare mu iterambere ry’ibihugu
byabo no mu gushimangira umubano hagati y’ibihugu by’Afurika n’u Burusiya.
Ibi
bigaragaza uruhare Kaminuza ya RUDN imaze kugira mu gutanga amahirwe y’uburezi
ku banyeshuri b’Abanyafurika no guteza imbere ihanahana ry’ubumenyi hagati y’u
Burusiya n’ibihugu byo kuri uyu mugabane.
Uyu muhango
wabaye mu gihe Perezida Evariste Ndayishimiye, usanzwe ari Perezida w’Umuryango
wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ari mu ruzinduko mu Burusiya, aho yitabiriye
Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya na Afurika.
Iyi nama
iteganyijwe kubera i Moscou ku wa 28 n’uwa 29 Ukwakira 2026, ikaba ihuriza
hamwe abayobozi b’ibihugu bya Afurika n’abahagarariye u Burusiya kugira ngo
baganire ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y’impande zombi.
Mu ngingo
ziteganyijwe kuganirwaho harimo ubufatanye muri politiki n’ubukungu, umutekano,
siyansi n’ikoranabuhanga, umuco ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi.
Uru
ruzinduko kandi rwongeye gushyira ku murongo w’ibyigwa ubufatanye mu burezi
hagati y’u Burusiya n’ibihugu bya Afurika, aho Kaminuza ya RUDN ikomeje kuba
urubuga ruhuza abanyeshuri b’Abanyafurika n’ibigo by’uburezi n’ubushakashatsi
byo mu Burusiya.