Papa Léon
XIV yerekeje muri Amerika y’Amajyepfo kuri uyu wa Gatanu, mu rugendo rw’iminsi
12 biteganyijwe ko ruzamuhuza n’abantu n’ahantu byagize uruhare rukomeye mu
buzima bwe bwa giherezabitambo.
Uru rugendo
rufite igisobanuro cyihariye kuri uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika, kuko
yabaye muri Peru hafi imyaka 20 mbere yo gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika
ku isi. Nubwo aherutse kubagwa mu bihaha, yatangiye uru rugendo rurerure
azasozanya n’ibikorwa bitandukanye.
Nk’uko
umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) wari mu ndege ya Papa
yabitangaje, indege yari imutwaye yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Fiumicino
i Roma, mu Butaliyani, nyuma gato ya saa moya za mu gitondo.
Biteganyijwe
ko azagera i Montevideo, mu gihugu cya Uruguay, ahagana saa mbiri n’igice
z’ijoro ku isaha yaho, nk’uko byatangajwe na Vatikani.
Muri uru
ruzinduko rw’akazi Papa Léon XIV w’imyaka 71 azasura ibihugu bitatu ari byo
Uruguay, Argentina na Peru.
Urugendo rwe
ruzaba rurimo gahunda nyinshi zo guhura n’abayobozi ba politiki, imfungwa,
abantu batishoboye ndetse n’inshuti ze za kera.
Biteganyijwe
ko uru ruzinduko ruzaba umwanya wihariye kuri Papa wo kongera guhura
n’umugabane wa Amerika y’Amajyepfo wagize uruhare mu kumwubaka no kumugira uwo
ari we mu murimo wa Kiliziya Gatolika.
By'umwihariko,
gusubira muri Peru bifite igisobanuro gikomeye kuri we, bitewe n’imyaka hafi 20
yamaze muri icyo gihugu akora imirimo ijyanye n'ubutumwa bwa Kiliziya Gatolika.
Papa Léon
niwe wa mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamaze hafi imyaka 20
akora ubutumwa bw’ivugabutumwa muri Peru, igihugu cyanamuhaye ubwnegihugu
Afite
umubano ukomeye n’umugabane wa Amerika y’Amajyepfo, akaba yaratangaje ku wa
Gatatu ko yishimiye kongera gusubira muri ibyo bihugu yavuze ko “bifite umwanya
ukomeye mu mutima we”.
Umuyobozi wa
Kiliziya Gatolika ku isi, ifite abayoboke bagera kuri miliyari 1.4, yavuze ko
yifuza ko uru rugendo ruzafasha mu gukomeza ukwemera, kuvugurura icyizere no
kongera imbaraga z’urukundo n’urukundo rwa kivandimwe muri ibyo bihugu.
Ibi abivuze
mu gihe Kiliziya Gatolika ikomeje guhura n’igabanuka ry’abayoboke muri Amerika
y’Amajyepfo, aho amatorero y’Abaporotesitanti, cyane cyane ay’Abavugabutumwa agenda agira abayoboke benshi.
Ibyo bihugu
kandi bihuriye ku bibazo birimo kwiyongera kw'ubusumbane mu mibereho
y'abaturage, urugomo n'umutekano muke, ndetse n'igabanuka rikomeye
ry'ubwiyongere bw'abaturage.
Nubwo mu
gihe cy’ibyumweru bitatu bishize Papa Léon XIV yari yabazwe kugira ngo
bamukuremo ikibyimba cyo mu bihaha cyakekwagaho kuba kanseri, abaganga bamuhaye uburenganzira
bwo gukomeza urugendo rwe.
Vatikani
yatangaje ko nta bundi buvuzi bwihariye cyangwa ingamba z’ubuvuzi z’inyongera
zikenewe kuri Papa, uretse ubuvuzi busanzwe buteganywa mu ngendo z’abapapa.
Ibi byatumye
Papa Léon XIV akomeza gahunda y’urugendo rw’iminsi 12 azasura Uruguay,
Argentina na Peru, ibihugu bifitanye isano n’amateka ye n’umurimo yakoze muri
Kiliziya Gatolika.